skol
Kigali

Arsenal yongereye amasezerano umutoza Mikel Arteta

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 May 2022

Umutoza w’umunya Espagne, Mikel Arteta yongereye amasezerano mu ikipe ya Arsenal azageza muri Kamena 2025 nyuma yo kuyigeramo muri 2019 asimbuye Unai Emery.

Nkuko byatangajwe ku rubuga rwa Arsenal,uyu mugabo wagerageje kubaka iyi kipe mu myaka isaga 3 yari ayimaze,yongerewe amasezerano.

Yasinyiye rimwe n’umutoza Jonas Eidevall ukomoka muri Sweden,utoza ikipe ya Arsenal y’abagore.

Iyi kipe yagize iti "Twishimiye kubamenyesha ko Mikel Arteta na Jonas Eidevall basinyiye iyi kipe amasezerano mashya.

Twagize akanya kadasanzwe ko gusinyisha aba bombi kuri Stade ya Emirates.

Mikel nyuma yo kongera amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino 2024/25 yagize ati: "Ndanezerewe, ndishimye cyane, ndishimye rwose uyu munsi."

Ku cyerekezo cy’ikipe,Mikel yagize ati: “Turashaka kugeza iyi kipe ku rwego rwo hejuru no guhatana rwose n’amakipe akomeye. Kugira ngo dukore ibyo, tugomba gukina muri Champions League. Tugomba guteza imbere ikipe, kuzamura abakinnyi bacu, kunoza inzego zose ndetse no kurushaho guhuza n’abafana bacu, kuzamura ibyishimo kuri Emirates, gushobora kugura impano zo hejuru cyane n’abantu beza muri iyi kipe kugira ngo bageze uyu mushinga kuri urwo rwego. ”

Arteta yamaze imyaka 5 akinira Arsenal guhera 2011 kugeza 2016 aza kuyibera na kapiteni gusa nyuma yaho yahise asezera ku mupira ajya kuba umutoza wungirije wa Pep Guardiola muri Manchester City,bamarana imyaka 3.

Mu myaka isaga 3 gusa Mikel amaze mu ikipe ya Arsenal nta na handi hantu yatoje,yayihesheje igikombe cya FA Cup atsinze ibigugu byose mu Bwongereza hanyuma anatwara Community Shield.

Nta gihindutse,uyu mwaka w’imikino ushobora kuzarangira agaruye Arsenal mu makipe 4 ya mbere aho ishobora kuzakina imikino ya UEFA Champions League.

Arsenal isigaje imikino 4 muri Premier League irimo uwa Leeds,Tottenham,Newcastle na Everton.Kugeza ubu iri ku mwanya wa 4.

Arteta aheruka gutsinda imikino 3 yikurikiranya irimo uwa Chelsea,Manchester United na Westham.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba amafoto yihariye ya Perezida Kagame mu muhango wo gutaha ikibuga cya...

Amafoto atandukanye agaragaza Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye umuhango...
21 May 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI:Perezida Kagame yigaragaje cyane mu mukino wa...

Perezida Kagame yafunguye ku mugararo ikibuga cya "Club Rafiki", i...
21 May 2022 0

Perezida Kagame yagaragaje imbamutima ze ku kuba u Rwanda rugiye kongera...

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Masaï Ujiri, umwe mu batangije...
21 May 2022 0

Coco Gauff wakunzwe na benshi muri Tennis yarangije amashuri yisumbuye...

Coco Gauff usanzwe ari umwe mu bakinnyi bakiri bato bahagaze neza muri...
21 May 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI:Salima Mukansanga yishimiye guhura n’abayobozi muri Siporo...

Kuri uyu wa Gatandatu,mu Mujyi wa Kigali habereye Inama yiga ku Iterambere...
21 May 2022 0

Perezida Kagame yahishuye abakinnyi 5 akunda muri NBA

Mu kiganiro yagiranye n’umunya-Nigeria,Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors...
21 May 2022 0