skol
fortebet

Arsene Wenger yasabye PSG ikintu gikomeye nyuma y’aho Mbappe akoreye ibitangaza I Camp Nou

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 17, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umutoza Arsene Wenger wamenyekanye mu ikipe ya Arsenal yamazemo imyaka isaga 22,yasabye ikipe ya PSG gukora ibishoboka byose ikongerera amasezerano Kylian Mbappe waraye akoze ibitangaza agatsinda ibitego 3 muri 4-1 iyi kipe yo mu Bufaransa yanyagiye FC Barcelona mu ijoro ryakeye muri 1/16 cya UEFA Champions League.

Arsene Wenger wakoraga ubusesenguzi kuri Bein Sports,yatangaje ko abona PSG ikwiye gushyira imbaraga mu gusinyisha Kylian Mbappe na Neymar Jr kuko abona ari abakinnyi bakomeye itarota gutakaza.

Wenger yagize ati “Paris Saint-Germain ifite amahirwe menshi cyane yo gutarwa Champions League gusa ikibazo gihari ubu nuko Mbappe ashobora kugendera ubuntu muri 2022.Niyanga kongera amasezerano muri 2021, Paris Saint-Germain izaba isabwa kumugurisha vuba cyangwa se akagendera Ubuntu.

Bakwiriye kongerera amasezerano Mbappe na Neymar Jr icyarimwe nubwo bisa naho bihenze cyane.Ikibazo PSG igomba kubonera igisubizo n’ukubemeza bakongera amasezerano no kubona amafaranga abikora kuko bakeneye kubasinyisha bombi.

Neymar Jr uhembwa ibihumbi 600 by’amapawundi ku cyumweru,nawe azasoza amasezerano muri 2022 gusa we yagiye agaragaza ko ashobora kuyongera mu gihe Mbappe we bivugwa ko ashobora kubyanga akigira muri Real Madrid.

Mu ijoro ryakeye,Mbappe akimara gutsinda ibitego 3 yabajijwe n’abanyamakuru ku bijyanye n’ahazaza he muri PSG avuga ko atahita abitangaza ubu.

Yagize ati “Ndishimye cyane.Mpora nshaka gutanga ibyo mfite byose ariko ntabwo mporana iyi ntsinzi.

Byaba ari ubujiji ndamutse mfashe umwanzuro w’ejo hazaza ku mukino umwe.Ukuri n’uko bisaba gutekereza ku by’igihe kirekire.Mpora mbivuga ko nishimye hano.Iyi mikino imeze gutya ituma nishima cyane kurushaho.Umwambaro wa PSG n’umwe muyo nambara ukankora ku mutima.”

Mbappe yaraye ashimangiye ko ari umukinnyi w’igitangaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa