Arsene Wenger yatangaje amakipe 3 aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi
Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018
Uwahoze ari umutoza wa Arsenal Arsene Wenger yatangaje ko kuri we nta kipe ifite abaturage bake aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya, ndetse abona amakipe 3 arimo Ubufaransa,Brazil n’Ubwongereza azavamo imwe itwara igikombe cy’isi.
Uyu mugabo wamaze imyaka 22 atoza Arsenal yabwiye Bein Sports ko kuva mu mwaka wa 1954 nta kipe ifite abaturage bake yatwaye igikombe cy’isi ariyo mpamvu ataha amahirwe Uruguay aboneraho kwemeza ko kuri we amakipe 3 abona azavamo itwara igikombe cy’isi ari Ubufaransa,Brazil n’Ubwongereza.
Yagize ati “Ndaha amahirwe menshi igihugu cy’Ubufaransa.Nakunze kubivuga kenshi ko nta gihugu gifite abaturage bari munsi ya miliyoni 40 cyatwara igikombe cy’isi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.Ese twakwima amahirwe amakipe nka Croatia n’Ububiligi bafite abaturage bake?bafite abakinnyi beza gusa nta muntu uha amahirwe Ubwongereza ariko burakomeye bwo na Brazil n’Ubufaransa.
Wenger yavuze ko kuri we abona ikipe y’Ubufaransa ifite abakinnyi bakomeye ndetse bahagije ku buryo yazamanika iki gikombe ku wa 15 Nyakanga 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *