skol
fortebet

Arsene Wenger yavuze umukinnyi yagurishije bikamubabaza cyane mu barenga 500 bamucitse

Yanditswe: Tuesday 09, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Arsene Wenger azwiho kuba yaragurishije abakinnyi barenga 500 mu gihe yari umutoza wa Arsenal, ariko uyu wahoze ari umutoza w’ikipe ya Gunners yatangaje ko kugenda kwa Nicolas Anelka ariko kwamubabaje cyane.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 72 yavuye mu ikipe yo mu majyaruguru ya Londres mu mpeshyi ya 2018 nyuma yimyaka 22 yamaze ayitoza, aho yafashije mu guhindura Arsenal ikipe nziza y’umupira w’amaguru ikina bigezweho.

Mu gice cya kabiri cya manda ye yo gutoza,Wenger yaranzwe no kunengwa cyane kubera ukuntu yarekuraga abakinnyi bakomeye bakigira mu makipe yari afite amafaranga menshi nka Chelsea na Manchester City,hanyuma akagura abatari ku rwego rwo hejuru.

Wenger wari umuhanga cyane mu kugura abakinnyi make bakavamo ibihangange,yaguze Nicolas Anelka ari umusore w’imyaka 17 utazwi, ariko amurekura ari rutahizamu ukiri muto ushimishije mu mupira w’amaguru mu Burayi.

Nyuma yo kuyobora ubusatirizi bwa Arsenal mu gice cya kabiri cya shampiyona ya 1997/98 asimbuye Ian Wright, Anelka yatsindiye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza muri muri Premier League,mbere yo guhabwa amafaranga menshi akerekeza muri Real Madrid.

Nubwo Arsenal yungutse miliyoni 22.5 zamapawundi ku mukinnyi yari yaguze amapawundi 500.000 gusa,Wenger yahishuye ko kugenda k’uyu mugabo byamubabaje cyane.

Amafaranga yagurishijwemo uyu,yaguzwemo Thierry Henry,amugira umunyabigwi w’iyi kipe iheruka shampiyona imufite.

Wenger yavugiye mu birori yari kumwe n’inshuti ye bahoze akorana David Dein,ati: ’Abakinnyi bifuzaga kujya aho bazatsinda. Icyo nicuza cyanenuko Anelka yagiye. Yashoboraga kuba umwihariko, nubwo nyuma yakiniye amakipe 13."

Wenger avuga ko umukinnyi yicuza kuba ataraguze ari Cristiano Ronaldo yambuwe na Manchester United,nyamara bari bamaze kumvikana byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa