Arteta yabwiye amagambo akomeye Ramsdale bivugwa ko ashaka kugenda
Yanditswe: Saturday 11, Nov 2023
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yabwiye Aaron Ramsdale kutihutira gufata icyemezo icyo ari cyo cyose kijyanye n’ejo hazaza he nyuma y’amagambo ya Gareth Southgate,utoza w’Ubwongereza.
Southgate yatangaje ko adashobora kwemerera umunyezamu Ramsdale ko azabona umwanya mu ikipe ye ya Euro 2024 naramuka akomeje gukina kwicazwa na David Raya.
Nyuma y’ayo magambo,Arteta yagize ati: “Ntabwo nigeze mvugana na Aaron ku bihe arimo ariko umuryango wanjye uhora ufunguye ku mukinnyi uwo ari we wese.
Turashaka ibyiza ku bakinnyi bacu bose kandi tuzahora tugerageza gukora ibishoboka byose ngo tubafashe.
Ariko uyu ni umukino uhuriweho na benshi,dukeneye abakinnyi 24 kandi bose bafite uruhare bagomba gutanga.
Umwanya ufite muri Kanama ushobora kuba utandukanye cyane n’uwo ufite muri Werurwe, bityo rero mu bunararibonye bwanjye gufata ibyemezo hakiri kare ntabwo ari byiza na gato.
“Ikipe ifite ibyo ikeneye kandi ntidushobora kubikora hamwe n’abakinnyi 14 gusa. Ntibishoboka.
Aaron rero afite akamaro kanini muri iyi kipe kandi turashaka ko aba hamwe natwe muri Arsenal, nibyo rwose."
Ramsdale, ufite imyaka 25, ntabwo arabanza mu kibuga mu mukino wa Premier League cyangwa uwa Champions League mu mezi abiri ashize kandi ashobora kubanza ku ntebe y’abasimbura ku mukino wo kuri uyu wa gatandatu na Burnley.
Nubwo akiri mu ikipe ya Southgate y’Ubwongereza igiye gukina na Malta na Macedonia y’Amajyaruguru, azi ko ari iby’igihe gito kuko adakina cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *