skol
Kigali

Arteta yagiriye inama ikomeye Aubameyang uri ku rwego rwo hasi muri shampiyona

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 December 2021

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yagiraye inama kapiteni we, Pierre-Emerick Aubameyang,yo kutirakarira kubera umusaruro mubi afite muri iyi minsi.

Kapiteni wa Arsenal ari mu bihe bibi cyane kuko ataratsinda igitego mu mikino itandatu iheruka ndetse asigaye ahusha ibitego cyane birimo n’ibyabazwe asigaranye n’zamu gusa.

Aubamayeng w’imyaka 32 y’amavuko yabanje ku ntebe y’abasimbura ku mukino ikipe ye iheruka gutsindwa na Everton 2-1. Yinjiye mu kibuga ku munota wa 85 ahusha amahirwe ya zahabu yari gutuma ikipe ye iganya ku munota wa nyuma w’inyongera.

Kuri uyu wa gatandatu, uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Gabon yizeye ko azagaruka mu kibuga bakiriye Southampton.

Abajijwe niba rutahizamu ari kurwana n’icyizere,Arteta yagize ati: “Iyo umukinnyi atari gutsinda ibitego, bigira ingaruka ku cyizere cye, bigira ingaruka ku myumvire ndetse wenda no kwiyizera.

Ariko ibi nibyo ugomba kugerageza gukora - ntukabyemere kandi wumve wifitiye impuhwe.

“Umukinnyi wese agira ikibazo. Iyo umukinnyi atsinze ibitego,agerageza kubigumana igihe kirekire gishoboka kandi akagerageza kugabanya igihe atabikora. ”

Muri uyu mwaka w’imikino,Aubameyang afite ibitego 4 gusa mu mikino yose amaze gukinira Arsenal muri uyu mwaka w’imikino.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bitunguranye Jado Castar yeguye muri FRVB ku mpamvu zikomeye

Umunyamakuru Bagirishya Jean De Dieu uzwi ku izina rya Jado Castar...
25 May 2022 0

Klopp yatsinze Pep Guardiola ku gihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp niwe watowe nk’umutoza w’umwaka w’imikino...
25 May 2022 0

Mu myambarire yihariye abakinnyi b’Amavubi bitabiriye umwiherero...

Abakinnyi b’Amavubi bakina hano mu Rwanda biyongeyeho Bizimana Djihad...
24 May 2022 1

Kylian Mbappe yahishuye impamvu ikomeye yatumye yemeye kuvugana na...

Kylian Mbappe yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Liverpool kugira ngo...
24 May 2022 0

Ten Hag yahishuye ikintu gikomeye yiteze kuri Cristiano Ronaldo ashaka...

Umutoza mushya wa Manchester United, Erik iTen Hag yemeje ko Cristiano...
24 May 2022 0

Kylian Mbappe yavuze impamvu yanze kwerekeza muri Real Madrid,yiyemeza...

Kylian Mbappe yatangaje ko azashyigikira Real Madrid ku mukino wa nyuma wa...
23 May 2022 0