skol
fortebet

Arteta yahishuye ikintu gitangaje abakinnyi be bashatse kurwana bakoze n’inkuru mbi kuri Partey

Yanditswe: Friday 02, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yatangaje ko Ben White na Oleksandr Zinchenko bamaze iminsi ishize babana mu nzu, nyuma yo gutonganira mu kibuga nyuma y’umukino na Nottingham Forest,kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Sponsored Ad

Mikel Arteta yabwiye abanyamakuru ati: “Bamaze iminsi babana mu nzu imwe, basangira abagore n’ibindi byose. Barabana ubu. Ni abakinnyi bakinana beza. Ntabwo watongana n’umuntu mudafitanye umubano mwiza. ”

Umutoza Arteta yashimangiye ko umunya Ghana ukundwa n’abafana ba Arenal kubera ubuhanga bwe,Thomas Partey yongeye kuvunika ndetse atazakina umukino wa Liverpool.

Yagize ati "Thomas Partey yagize akandi kabazo mu minsi yashize, ikibabaje nuko atazaboneka.

Niba ari ikibazo cy’iminsi cyangwa ibyumweru, tuzabireba. Yongeye kumva ikintu ahantu neza y’aho yavunitse ”.

Mikel Arteta yagarutse kuri uyu mukino ukomeye wa Premier League wo ku cyumweru azakina na Liverpool, asangira ibitekerezo bye mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ati: "Icyo tugomba gukora ni ugukina nkuko twakinnye mu mikino ibiri duheruka gukina nabo, kandi tukarushaho kunoza mu bice bigena umukino".

"[Ndanezerewe cyane, buri gihe biba ari byiza gutegura umukino na Liverpool;ukuntu ari beza, bategeka ibice byose by’umukino.Tuzakinira mu rugo, kandi icyo numva ni imyumvire myiza n’ishyaka hose.

Intsinzi kuri Stade ya Emirates yatuma Arsenal iziba icyuho cy’amanota atanu irushwa n’ikipe ya Jurgen Klopp.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa