skol
fortebet

Arteta yahishuye ubutumwa yahaye abakinnyi be mu kiruhuko bigatuma bigaranzura Wolves

Yanditswe: Friday 25, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yavuze ku kiganiro yagiranye n’abakinnyi be mbere y’uko igice cya kabiri gitangira,kikabafasha gutsindaWolves ibitego 2-1 mu mukino wa Premier League waraye ubaye.

Sponsored Ad

Arsenal yatsinzwe igitego hakiri kare na Hwang Hee-Chan nyuma y’ikosa rya Gabriel ryo gusubiza umupira inyuma akihera uyu rutahizamu.

Abakinnyi ba Gunners bari imbere mu mukino ariko bagowe cyane no kubona igitego,kugeza mu minota ya nyuma ubwo Nicolas Pepe atsinze igitego hasigaye iminota umunani ngo umukino urangire.

Arsenal yabonye intsinzi muminota y’inyongera ubwo Alexandre Lacazette yateraga ishoti ritaganaga mu izamu hanyuma ukuboko k’umunyezamu wa Wolves, Jose Sa, kwinjiza umupira mu rushundura.

Nyuma y’uyu mukino,umutoza wa Arsenal yabajijwe icyo yabwiye abakinnyi be mu karuhuko k’igice cya mbere,agira ati "’Mbere y’uko dutangira igice cya kabiri nababwiye nti" turashaka kuba hariya,kuba aba gatatu, aba kane,hamwe n’amakipe manini.Tugomba gusohoka mu gice cya kabiri tukabatsinda.

Iyo niyo mpumeko yari ihari kuva mu ntangiriro z’igice cya kabiri kandi bashoboye kubikora. ’

Abwiwe ko Arsenal niramuka itsinze imikino ibiri ifite y’ibirarane izafata umwanya wa kane, Arteta yashubije ati: ’Yego ariko’ niba ’mu mupira w’amaguru bidashoboka, tugomba kubikora,ntabwo turahagera."

Arteta yagaragaje ko nubwo ikipe ye ifite abakinnyi benshi bakiri bato ariko bafite ubufatanye n’abafana ndetse ko bifuza gukora ikintu kidasanzwe muri uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa