Arteta yasabye abandi batoza kumwiyungaho bakamagana VAR byeruye
Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023
Umutoza Mikel Arteta arahamagarira abatoza bagenzi be guhuza imbaraga bakamagana ikoranabuhanga ryashyiriweho gufasha abasifuzi rya VAR,rikomeje gukora amahano muri Premier League.
Uyu mutoza wa Arsenal yabivuze nyuma yo guhura n’uruva gusenya akibwa igitego kitari gikwiye kwemezwa na VAR mu mukino wo ku wa gatandatu yatsinzwe na Newcastle igitego 1-0.
Arteta wari waragerageje kwihangana mu nshuro zose yagiwe yibwa na VAR mbere y’aho,yagize umujinya kubera iki gitego cya Newcastle cyemejwe nyamara umupira warageze hanze mbere yo gutsinda igitego,ndetse myugariro Gabriel agasunikwa bigaragara mbere y’uko iki gitego cyinjira.
Icyababaje Arteta n’abandi bafana benshi ba Arsenal,nuko iyi VAR yakoreshejwe ndetse imara umwanya munini isuzuma amashusho kugeza ubwo yemeje ko igitego aricyo.’
Arteta yanze kugabanya amagambo yavuze ku basifuzi bo muri Premier League ahubwo intambara yarushijeho kwiyongera aho yemeje ko icyemezo VAR yafashe “giteye isoni” kandi ashimangira ko atazaceceka mu rugamba rwo guharanira ubutabera bwe.
Arteta yagize ati: “Iyo ufite ikibazo ukagishyira mu kabati kawe, ikibazo kiba kigihari kandi hari igihe kinuka.
"Tugomba rero kuvuga cyane kugira ngo tunoze ibintu kandi nibyo turi kugerageza gukora.
Iyo twese turi hamwe mu nama y’abatoza, twese dusangira imyumvire imwe kuri iki kibazo.
Kandi nzi neza ko nshyigikiwe n’abo batoza gihe batagizweho ingaruka n’ibyo byemezo."
Arteta aracyanenga byimazeyo igitego Anthony Gordon yatsindiye kuri St James Park, nubwo yanze kuvuga rimwe mu makosa atatu yemera ko VAR yakoze kuri kiriya gitego.
Ayo makosa arimo ko umupira wabanje kurenga ujya hanze,ikosa Joelinton yakoreye Gabriel ndetse no kuba Gordon watsinze yari yaraririye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *