skol
fortebet

Arteta yatanze impuruza y’igishobora kumubuza gutwara Premier League

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta,ushimwa na benshi kubera urwego amaze kugeza kuri iyi kipe yasabye ubuyobozi bwe gushora amafaranga ku isoko muri uku kwezi kwa mbere akagura ba rutahizamu kuko umwe asigaranye adahagije.
Ibi yabivuze nyuma yo gusezerera Oxford United mu gikombe cya FA Cup aho yashimangiye ko ikipe ye ikeneye amaraso mashya by’umwihariko mu busatirizi.
Arteta yavuze ko Eddie Nketiah wenyine atakwikorera umuzigo wo gushakira ibitego Arsenal wenyine bityo hakenewe undi (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta,ushimwa na benshi kubera urwego amaze kugeza kuri iyi kipe yasabye ubuyobozi bwe gushora amafaranga ku isoko muri uku kwezi kwa mbere akagura ba rutahizamu kuko umwe asigaranye adahagije.

Ibi yabivuze nyuma yo gusezerera Oxford United mu gikombe cya FA Cup aho yashimangiye ko ikipe ye ikeneye amaraso mashya by’umwihariko mu busatirizi.

Arteta yavuze ko Eddie Nketiah wenyine atakwikorera umuzigo wo gushakira ibitego Arsenal wenyine bityo hakenewe undi umwunganira cyane ko Gabriel Jesus bagenderagaho yavunitse.

Yagize ati " Eddie Nketiah ari kugenda amera neza cyane gusa ikibazo dufite nuko ariwe rutahizamu wenyine dufite kandi kumugenderaho wenyine amezi menshi kugeza Gabby Jesus agarutse ntabwo byoroshye.

Tugomba gukura byinshi mu bakinnyi dufite muri uyu mwanya ariko bizaba byiza turamutse tubonye umusada."

Arsenal iracyiruka kuri rutahizamu wa Shakhtar Donetsk witwa Mykhailo Mudryk gusa yaraye itsinzwe mu rugamba rwo kubona Joao Felix waraye werekeje muri Chelsea.

Nketiah yaraye atsinze ibitego 2 muri 3-0 Arsenal yatsinze Oxford ndetse ahita yuzuza ibitego 4 mu mikino 4 aheruka gukinira Arsenal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa