skol
fortebet

AS Kigali yavuze igihe irashyiriraho umutoza mushya usimbura Nshimiyimana

Yanditswe: Sunday 19, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali irarara itangaje umutoza mushya usimbura Eric Nshimiyimana waraye wirukanwe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.
AS Kigali yaguze abakinnyi benshi bakomeye, yafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza wayo Eric Nshimiyimana n’abamwungirije bitewe n’umusaruro utari mwiza bamaranye iminsi wazambye cyane nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports.
Uyu mukino waraye ubereye kuri Stade Regional i Nyamirambo,Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali irarara itangaje umutoza mushya usimbura Eric Nshimiyimana waraye wirukanwe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

AS Kigali yaguze abakinnyi benshi bakomeye, yafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza wayo Eric Nshimiyimana n’abamwungirije bitewe n’umusaruro utari mwiza bamaranye iminsi wazambye cyane nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports.

Uyu mukino waraye ubereye kuri Stade Regional i Nyamirambo,Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, bya Rharb Youssef na Manace Mutatu nibo mu gihe Bishira Latif yatsindiye AS Kigali.

Nyuma yo gutsindwa,ubuyobozi bwa AS Kigali bwafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we, Mutarambirwa Djabil.

Perezida wa AS Kigali yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko batandukanye n’aba batoza kubera umusaruro muke, uyu munsi haza kumenyekana umutoza ufata iyi kipe.

Ati "nibyo twatandukanye nabo. Nta kindi ni ukubera umusaruro muke. Ejo saa 10:30’ muzamenya umutoza mushya wa AS Kigali. "

AS Kigali iragira inama kuri iki Cyumweru mu gitondo, aho haganirwa ku mutoza mushya uhabwa akazi.

Eric Nshimiyimana yirukanywe nyuma y’uko mu mikino 9 ya shampiyona yatsinzemo Espoir FC, Gorilla FC, Kiyovu Sports na Gicumbi ni mu gihe yanganyije na Police FC, Etincelles FC, Musanze FC na Marines FC batsindwa na Rayon Sports.

Eric Nshimiyimana asize AS Kigali ku mwanya wa 3 n’amanota 16 inganya na APR FC ya kabiri ni mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite 20.

Amakuru ahari nuko umutoza Mashami Vincent ashobora guhabwa amahirwe yo gutoza AS Kigali nubwo ibye mu ikipe y’igihugu bitarasobanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa