skol

AS Kigali itangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko ishaka igikombe cya shampiyona

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Ku munota wa 89 nibwo Jimmy Mbaraga yatsindiye AS Kigali igitego cyayihaye intsinzi ndetse gituma itangira gucika amakipe bahanganye bucece arimo APR FC na Rayon Sports.

Ku munsi wa 19 wa shampiyona, AS Kigali yafashe umwanya wa mbere n’amanota 38 nyuma yo gutsindira Gicumbi FC iwayo igitego 1-0 cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy mu munota ubanziriza uwa nyuma y’umukino.

Ikipe y’umugi iri tayali

Benshi batangiye gutangarira imyitwarire ya AS Kigali ikomeje kugaragaza ubukuru muri iki gice cya kabiri cya shampiyona,cyane ko iherutse gutsinda APR FC ari abakinnyi 10 none yabashije gukura amanota akomeye ku kibuga cya Gicumbi.

AS Kigali ifite umukino w’ikirarane ifitanye na Rayon Sports,iherutse kwirangaraho inganya na Kirehe igitego 1-1,mu mukino yasabwaga kubona amanota 3 mbere yo gukina na Gor Mahia kuri iki Cyumweru.

Amakipe ashaka igikombe arimo APR FC irakina na Kiyovu Sports uyu munsi,akwiye kwitonda kuko AS Kigali itangiye kuyasiga dore ko yahise Rayon Sports amanota 3 ndetse irusha APR FC amanota 4.

Ikipe ya AS Kigali yongeye kubona ikarita y’umutuku kuri uyu mukino wa Gicumbi nyuma y’aho ku munota wa 70 umukinnyi Ally Niyonzima akubise Hussein Ndarabu wa Gicumbi.

Nubwo yashoye akayabo bayiseka ngo iri guhirimbanira ibidashoboka,AS Kigali yatangiye kwereka abakeba ko yakangutse ishaka igikombe kuko gutsinda APR FC itayorohera ndetse ikaba itangiye kubona amanota agoye cyane nk’aya y’i Gicumbi biragaragaza ko iyi kipe y’abanyamugi hari icyo ishaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa