AS Kigali: Ubuyobozi bwa Dr. Rubagumya ntibukozwa ibyo guhuza amakipe afashwa n’Umujyi wa Kigali
Yanditswe: Sunday 29, Mar 2026
Mu gihe ikibazo cy’imiyoborere kitarakemuka muri AS Kigali, uruhande ruyobowe na Dr. Rubagumya Emmanuel rwakoze inteko rusange, yagaragaje ko iyi kipe idakozwa ibyo guhuza amakipe atatu afashwa n’Umujyi wa Kigali.
Uwari Visi Perezida wa AS Kigali akaba ari na we wasigaranye inshingano zo kuyobora ubwo Shema Fabrice yari amaze gutorerwa kuba Perezida wa FERWAFA, Dr. Rubagumya Emmanuel, avuga ko ari we Perezida w’Agateganyo w’iyi kipe, mu gihe habaye amatora ashyiraho Rindiro Jean Chrysostome mu Ugushyingo 2025.
Uru ruhande rukirwana no kugaragaza ko ari rwo rukiyoboye AS Kigali, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, rwatumije inama y’inteko rusange yitabiriwe n’abanyamuryango 23 muri Ste Famille Hotel, aho ku murongo w’ibyigwa hari: Kugezwaho amakuru y’Umuryango AS Kigali no kuganira ku ibaruwa bandikiwe n’Umujyi wa Kigali usaba ko habaho kuvanga amakipe ya AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United hagamijwe kugira ikipe imwe ikomeye kandi afite amikoro ahagije.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ubu buyobozi bwashyize ahagaragara ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, bwavuze ko “ubumwe ari inkingi ya mwamba y’iterambere rya AS Kigali, bityo nta macakubiri yakwihanganirwa muri uyu muryango.”
Bwongeyeho ko “abanyamuryango bose basabwa kubahiriza indangagaciro y’ubufatanye, kwirinda ibikorwa byose byacamo ibice uyu muryango no gushyira imbere inyungu rusange z’umuryango” kugira ngo bakure ikipe ahantu habi iri ku rutonde rw’agateganyo rwa Rwanda Premier League.
Ku bijyanye n’ihuzwa rya AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United FC, ubuyobozi bwavuze ko bagize inteko rusange bashimira Umujyi wa Kigali ku nkunga itera iyi kipe.
Bwongeyeho buti “Inama y’inteko rusange ya AS Kigali nyuma yo kubiganiraho n’abayobozi b’andi makipe hemejwe ko amakipe yose yagumaho ahubwo hakigwa uburyo ubuyobozi bwa AS Kigali bwafatanya n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu gushaka ingamba zo gushaka abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hongerwe ubushobozi bwa AS Kigali hagamijwe gushaka ibisubizo birambye byatuma igira ubushobozi buhagije.”
Iyi nama yabaye mu gihe kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, hateganyijwe indi ya Komite Nyobozi ya AS Kigali iyobowe na Rindiro Jean Chrysostome.
Ku wa 12 Werurwe 2026, Umujyi wa Kigali wandikiye amakipe utera inkunga uyasaba gufata umwanzuro wo kwihuza bitarenze tariki ya 30 Werurwe, bitaba ibyo ukazahagarika inkunga wayageneraga ndetse ugashinga ikipe nshya guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *