
Ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ,cyatsinzwe na Didier Ndayishimiye.
Ni umukino wa bereye kuri Kigali Pele Stadium aho amakipe yombi ya rwanaga no kubona amanota atatu ya mbere.
Ku munota wa 48 nibwo Ndayishimiye Didier yafunguye amazamu kuruhande rwa AS Kigali.
Ikipe ya Musanze FC yitwaye neza umwaka ushize w’imikino yakomeje kugerageza ngo irebeko yakwishyura igitego yatsinzwe cyane ko iminota yari yose, ariko umukino urangira ari igitego 1-0.
Umunsi wa kabiri wa shapiyona y’u Rwanda 2024-25, usize ikipe ya Gasogi United ariyo yonyine imaze gutsinda imikino yayo ibiri aho ifite amanota atandatu,izigamye ibitego bibiri.
APR FC na Police FC ntago zirakina umukino n’umwe kubera imikino ny’Afurika.
Imikino y’umunsi wa kabiri uko yagenze
Gasogi United 1-0 Marines
Rayon Sports 2-2 Amagaju
Rutsiro FC 1-0 Vision FC
Mukura VS 0-0 Etincelles FC
Muhazi United 0-0 Gorilla FC
AS Kigali 1-0 Musanze FC
Biteganyijwe ko amakipe ahita ajya mu karuhuko kubera imikno ibiri y’ikipe y’Igihugu “Amavubi”yitegura gukina ya CAN 2025, izakinamo na Libya na Nigeria.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *