skol
Kigali
Fortebet

AS Kigali yahaye akayabo Tshabalala ayigumamo inasinyisha abanya Kenya 2 bakomeye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 July 2022

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro no gutsinda APR FC inshuro 2 zikurikiranya,AS Kigali yiyubatse bikomeye aho yongereye amasezerano rutahizamu wayo Shabani Hussein Tshabalala ndetse igura abanyakenya 2.

Hussein Shaban “ Tchabalala” yamaze kwemera kongera amasezerano y’imyaka 2 muri AS KIGALI nyuma y’indi myiza yari amazemo.

Uyu mugabo azagera mu Rwanda ahita asinya ayo masezerano ndetse yishyurwe akayabo ka miliyoni 20 FRW.

AS KIGALI kandi yazanye umukinnyi wakinaga hagati mu ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya Premier League witwa Lawrence Juma,nawe wasinye amasezerano y’imyaka 2.

AS Kigali yasinyishije kandi umunyezamu w’umunya-Kenya Peter Odhiambo wavuye muri SOFAPAKA ndetse uyu yanakiniye Gor Mahia.

Ikipe ya AS Kigali kandi yasinyishije Myugariro w’umugande Edward Satro wasinye amasezerano y’imyaka 2.

AS Kigali iri kwitegura guserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League ikagera mu matsinda cyane ko mu myaka ishize yagiye igarukira ku muryango.

AS Kigali kandi irashaka guca impaka igahagarika APR FC,ikegukana igikombe cya shampiyona itarakoraho mu mateka yayo.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yongeye gutombora ikipe y’Abarabu mu mikino ya CAF/AS Kigali izajya...

Ikipe ya APR FC yatomboye US Monastir yo muri Tuniziya, mu ijonjora...
9 August 2022 0

Manchester United ihangayikishijwe na nyina w’umukinnyi iri gushaka

Ikipe ya Manchester United igomba kubanza guhuza na nyina wa Adrien Rabiot...
9 August 2022 0

Myugariro wa Dortmund ushinjwa gukubita umugore we atwite amerewe...

Myugariro w’Umudage Nico Schulz arashinjwa gutera imigeri mu nda uwahoze ari...
9 August 2022 0

Hatangajwe ingengabihe y’uko imikino ya shampiyona izakinwa:APR vs Rayon...

FERWAFA yatangaje Ingengabihe ya shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere...
8 August 2022 0

Rwatubyaye yaciye amarenga ko ashobora kongera gukina mu Rwanda

Myugariro Rwatubyaye Abdul bivugwa ko yatandukanye n’ikipe ya FC Shkupi yo...
8 August 2022 0

Rayon Sports yatangaje ikipe bazahura ku munsi mukuru wayo

Nyuma yo gutsinda Yanga SC ku munsi wayo ibitego 2-0,ikipe ya Vipers yo...
8 August 2022 0