skol
fortebet

AS Kigali yakoreye amakosa i Kigali imbere ya DCMP yo muri RDC

Yanditswe: Sunday 17, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yakoze amakosa itsindirwa mu rugo na Darling Club Motema Pembe ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup.
AS Kigali yiyubatse cyane mu mpeshyi,yatengushye abakunzi ba ruhago mu Rwanda kuko yihaye akazi gakomeye ko kugera mu cyiciro gikurikiyeho kuko yatsindiwe kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ibitego 2-1.
AS Kigali yashoboraga kubona igitego ku munota wa 5 w’umukino aho Tchabalala yahinduye umupira mwiza imbere (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yakoze amakosa itsindirwa mu rugo na Darling Club Motema Pembe ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

AS Kigali yiyubatse cyane mu mpeshyi,yatengushye abakunzi ba ruhago mu Rwanda kuko yihaye akazi gakomeye ko kugera mu cyiciro gikurikiyeho kuko yatsindiwe kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ibitego 2-1.

AS Kigali yashoboraga kubona igitego ku munota wa 5 w’umukino aho Tchabalala yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Lawal awutera mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 8 Kasereka,Ikanga Kapela yazamukanye umupira maze awuhindura imbere y’izamu habura umukinnyi wa AS Kigali uwukuraho, wisangira Kasereka Apianom ahita atsindira DCMP igitego cya mbere.

Ku makosa ya Bishira Latif, Karim Kimvuidi yazamukanye umupira ku munota wa 18 awucomekera Justin Ikanga ariko ateye mu izamu, umunyezamu Ntwari Fiacre awukuramo.

DCMP yakomeje kurusha AS Kigali ndetse iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 45 gitsinzwe na Katulondi Kati ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Umutoza Eric Nshimiyimana yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Buteera Andrew aha umwanya Haruna Niyonzima.

AS Kigali yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 62 gitsinzwe na Kwizera Pierrot kuri coup franc nziza yateye.

AS Kigali yahise ikora impinduka 3, Niyibizi Ramadhan, Aboubakar Lawal na Rukundo Denis bavamo hajyamo Biramahire Abeddy, Saba Robert na Ally Kwitonda.

Abanyamujyi bashoboraga kubona ikindi gitego mu minota 70, ariko umupira wahinduwe na Ishimwe Christian ugora Biramahire wari usigaranye n’umunyezamu, uramutenguha ujya ku ruhande.

Ubundi buryo bwo kwishyura bwabonetse ku munota wa nyuma muri ine y’inyongera, ariko umupira watewe na Biramahire Abeddy ujya ku ruhande mu gihe benshi bari bizeye ko AS Kigali ibonye igitego cyo kwishyura.

AS Kigali yabuze ikindi gitego bituma ijya mu mazi abira, kuko umukino warangiye DCMP itsinze ibitego 2-1.

AS Kigali irasabwa gutsinda ibitego biri hejuru ya 2 kugira ngo ibashe kugera mu ijonjora rya 3 ari naryo rya nyuma ryo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup.AS Kigali izajya muri DR Congo gukina umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 24 Ukwakira.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

AS Kigali: Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rurangwa Mossi, Bishira Latif (c), Ishimwe Christian, Butera Andrew, Shaban Hussein, Kakule Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Abubakar Lawal, Niyibizi Ramadhan.

DCMP: Henock Kamalanduaka Kama, Henock Mangindula, Arianom Kasereka, Ikanga Kapela, Ikoyo Iyembe, Katulondi Kati, Christian Nsundi Landu, Mbomba Motu, Likuta Luezi, Kayembe Ndotoni (c), Karim Kimvuindi Ntikubuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa