skol

AS Kigali yananiwe gutsinda Sunrise FC imaze iminsi imerewe nabi

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

featured-image

AS Kigali yanganyije na Sunrise FC 2-2 iheruka guhagarika umutoza,mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kane,tariki ya 16 Gashyantare.
AS Kigali yari yakiriye Sunrise FC yaherukaga guhagarika umutoza Seninga Innocent,ariko ntiyabashije kuyitsinda ngo irusha amanota izindi kipe bahanganye.
Icyakora yari yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Denis RUKUNDO ku munota wa 6,kiza kwishyurwa na Samson Babua ku munota wa 44.Igice cya mbere cyarangiye amakipe (…)

AS Kigali yanganyije na Sunrise FC 2-2 iheruka guhagarika umutoza,mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kane,tariki ya 16 Gashyantare.

AS Kigali yari yakiriye Sunrise FC yaherukaga guhagarika umutoza Seninga Innocent,ariko ntiyabashije kuyitsinda ngo irusha amanota izindi kipe bahanganye.

Icyakora yari yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Denis RUKUNDO ku munota wa 6,kiza kwishyurwa na Samson Babua ku munota wa 44.Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

AS Kigali yaje kwiringira amanota 3 ubwo Shabani Hussein Tchabalala yayitsindiraga igitego cya kabiri ku munota wa 61 ariko ibyishimo byayo bipfuba ku munota wa 87 ubwo Moses Nyamurangwa yishyuriraga Sunrise FC,umukino urangira utyo.

Ikipe ya Sunrise FC yari imaze imikino 3 yikurikiranya idatsinda irimo uwa Gasogi United, APR FC na Marines FC.

AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 37 inganya na APR FC ya kabiri ariko ikaba itarakina umunsi wa 20.

Urutonde rw’uko amakipe akurikirana:

1. AS KIGALI 37 Pts (16)
2. APR FC 37 Pts (12) -1
3. Gasogi Utd 36 Pts (11) -1
4. Rayon Sports 36 Pts (10) -1
5. Kiyovu Sports 35 Pts -1

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 20

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023

Bugesera FC vs Rutsiro FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023

Gorilla FC vs Espoir FC
Gasogi United vs Rayon Sports
Kiyovu Sports vs Marines FC
Mukura VS vs Rwamagana City

Ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023

Police FC vs Musanze FC
APR FC vs Etincelles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa