skol
fortebet

AS Kigali yongeye gutsinda APR FC yegukana igikombe cy’Amahoro 2022

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’amahoro ku nshuro ya kane(2001,2013,2019 &2022) mu mateka yayo nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.
Iki gikombe cyaherukaga kuba muri 2019, nabwo gitwawe na AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.
Mbere y’uyu mukino,APR FC yari imaze imyaka 3 itabasha gutsinda AS Kigali kuko no mu mukino baherukaga guhura muri shampiyona AS Kigali yabatsinze ibitego 2-0.
Iyi kipe y’ingabo (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’amahoro ku nshuro ya kane(2001,2013,2019 &2022) mu mateka yayo nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Iki gikombe cyaherukaga kuba muri 2019, nabwo gitwawe na AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Mbere y’uyu mukino,APR FC yari imaze imyaka 3 itabasha gutsinda AS Kigali kuko no mu mukino baherukaga guhura muri shampiyona AS Kigali yabatsinze ibitego 2-0.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iheruka gutsinda Abanyamujyi mu Kuboza 2018 muri shampiyona ubwo yabatsindaga 3-0.

AS Kigali yatangiye umukino iri hejuru ya APR FC ndetse ku munota wa 3,Haruna Niyonzima yagerageje ishoti ariko umupira ugarurwa n’ubwugarizi bwa APR FC.

Ku munota wa 7 APR FC yasatiriye AS Kigali gusa umupira Mugisha Gilbert yahinduye wagaruwe n’umunyezamu Fiacle agongana na Nshuti Innocent washakaga kuwumutanga.

Ku munota wa 13, Ombolenga yazamukanye umupira acenga ba myugariro ba AS Kigali ahinduye umupira imbere y’izamu ugarurwa n’ubwugarizi bwawumusubije ariko awusubijemo rutahizamu Bizimana Yannick ararangara Fiacre arawufat.a

Ku munota wa 15 abakinnyi ba APR FC barangaye hanyuma Shabani Hussein abiba umugono atera ishoti rikomeye umunyezamu Ishimwe Pierre awushyira muri koloneri.

Ku munota wa 30 AS Kigali yazamukanye umupira,Abubakar Lawal awusunikira Ishimwe Christian wawukase mu rubuga rw’amahina usanga Tshabalala ahagaze neza awufungira Kalisa Rashid wahise atsindira AS Kigali igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

AS Kigali yahise itangira gukina yirwanaho byatumye abakinnyi bayo Mugheni Fabrice na Niyonzima Seif bahabwa amakarita mu minota 8 yakurikiyeho.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri,APR FC yagarutse yahinduye imikinire igerageza gusatira ariko abakinnyi bayo barimo Djabel,Mugisha Gilbert na Yannick bari ku rwego rwo hasi cyane uyu munsi.

APR FC yakoze impanuka za mbere ku munota wa 60, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert bava mu kibuga hinjiramo Byiringiro Lague, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves.

Aba bakinnyi bakiri bato bagerageje kugumana umupira na kurema amahirwe ariko bakubitana n’urukuta rwa AS Kigali rubabuza gusagarira Ntwari Fiacre.

Ku munota wa 74 w’umukino,Kalisa Rashid yagerageje ishoti rikomeye rigarurwa na Ishimwe Pierre wari uhagaze neza.

AS Kigali yakoze impinduka za mbere ku munota wa 86, Lawal, Tchabalala na Rugirayabo Hassan bava mu kibuga hajyamo Sugira, Ramadhan na Rukundo Denis.

Umupira wa mbere Sugira Ernest yafashe, yarobye umunyezamu Ishimwe,maze umupira ukubita umutambiko w’izamu widunda mu izamu ariko uvamo n’umusifuzi avuga ko umupira utarenze umurongo.Benshi bari bazi ko ari igitego.

Nubwo Byiringiro Lague yagerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina mbere y’uko umupira urenzwa bigoranye mu minota ya nyuma, iminota 90 n’indi itatu y’inyongera yarangiye AS Kigali itsinze igitego 1-0.

Umukino warangiye ari 1-0, AS Kigali yegukana igikombe na miliyoni 10 ni mu gihe APR FC ya kabiri yahawe miliyoni 5.

Mu bagore igikombe cyegukanywe na AS Kigali yatsinze Kamonyi ku mukino wa nyuma ibitego 4-0.

Mu bikombe 4 AS Kigali yatwaye,2 yatsinze APR FC ku mukino wa nyuma (2001 & 2022)

Muri ibyo 4,bibiri babihawe na Cassa Mbungo (2013 & 2022) wanahise aba umutoza watwaye ibikombe byinshi by’amahoro kurusha abandi kuko yagize 3 [AS Kigali (2013-2022), Police FC 2015).

AS Kigali igiye gusohokera u Rwanda ku nshuro ya Kane yikurikiranya muri CAF Confederations Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa