Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Umukongomani Guy BUKASA ariwe mutoza mukuru wayo usimbura Casa Mbungo baherukaga gutandukana .
Bukasa si mushya muri ruhago y’u Rwanda kuko yatoje Rayon Sports na Gasogi United ndetse kuri ubu ari i Kigali aho yiteguye gutangira akazi.
Guy Bukasa yamaze hafi imyaka ibiri ari umutoza wa Rayon Sports gusa aza kuyisezeramo muri 2021.
AS Kigali yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya ubanziriza uwanyuma (15) n’amanota 15.
Mu ijambo rye ryo gushimira abakinnyi uko bitwaye, Perezida w’icyubahiro wa AS Kigali,Shema yavuze ko bahishiwe byinshi kuko iyi kipe igiye gusubizwa ku rwego yahozeho.
Ati “AS Kigali ntabwo ari ikipe nto. Twagiranye inama n’abandi bayobozi tureba icyakorwa kugira ngo tugarukane imbaraga nyinshi. Tugiye kuzana izindi mbaraga zikomeye kugira ngo imikino yacu yo kwishyura (ya shampiyona) izabe yoroshye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *