skol
fortebet

AS Kigali yateguje ko ishobora gusezera muri shampiyona itaha Umujyi wa Kigali nutayitabara

Yanditswe: Tuesday 04, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa AS Kigali FC bwamenyesheje Umujyi wa Kigali ko bitarenze tariki 9 Kamena 2024 bagomba kuba bishyuye ibirarane by’amezi arindwi by’imishahara y’abakinnyi ndetse bakemererwa ingengo y’imari y’umwaka utaha byibuze ya Miliyoni 600 FRW bitaba ibyo bagasezera muri shampiona.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi wayo w’icyubahiro,Shema Fabrice,yavuze ko bakoze inama nk’ikipe uyu munsi bemeza ko bazasezera Umujyi wa Kigali nudakora biriya bintu bibiri.

Ibirarane by’imishahara y’amezi arindwi abakinnyi bishyuza AS Kigali n’amafaranga yo kubagura ni milyoni 149,990,000 FRW hakiyongeraho no gusa Umujyi wa Kigali guha ubuyobozi bw’ikipe ibaruwa yemeza ko uzayiha miliyoni 600 FRW mu ngengo y’umwaka utaha.

Mu iyi baruwa bagize bati: "Ubu busabe bubiri nibutabona igisubizo cyiza,Komite nyobozi izakura ikipe ya AS Kigali muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024/2025.

Komite nyobozi yavuze ko izasesa amasezerano n’abakinnyi,ikabishyura ibirarane ibarimo bakishakira ahandi bakina.

AS Kigali yarangije shampiyona ishize ku mwanya wa gatanu n’amanota 45 nubwo yigeze kujya mu makipe amanuka ubwo ibibazo by’ubukungu byari biyizengereje hagati muri shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa