skol
fortebet

AS Kigali yirangayeho inanirwa gutsindira Al Nasr mu rugo

Yanditswe: Saturday 08, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yananiwe gutsinda Al Nasr yo muri Libya mu mukino wa CAF Confederations Cup warangiye ikipe zombi zinganya ubusa ku busa.
Ni umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabeye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
AS Kigali yabonye amahirwe menshi cyane ariko rutahizamu wayo Tshabalala a bagenzi be bayapfusha ubusa.
Ku munota wa 8,As Kigali yarase igitego cyabazwe nyuma y’umupira wazamukanywe na Hussein Tshabalala, acomekera Mugheni Fabrice umupira na we (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yananiwe gutsinda Al Nasr yo muri Libya mu mukino wa CAF Confederations Cup warangiye ikipe zombi zinganya ubusa ku busa.

Ni umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabeye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

AS Kigali yabonye amahirwe menshi cyane ariko rutahizamu wayo Tshabalala a bagenzi be bayapfusha ubusa.

Ku munota wa 8,As Kigali yarase igitego cyabazwe nyuma y’umupira wazamukanywe na Hussein Tshabalala, acomekera Mugheni Fabrice umupira na we yubura amaso awuha Kone Félix wasigaranye n’umunyezamu Ayisil Almiqasbi ateye ishoti awushyira muri koruneri itatanze umusaruro.

Ku munota wa 27,Haruna Niyonzima yazamukanye umupira awucomekera Tshabalala asigarana n’umunyezamu awuteye unyura gato imbere y’izamu.

Ikipe ya Al Nasr yabuze amahirwe ya zahabu ku munota wa 93’ ubwo abakinnyi bayo babiri basigaga Bishira Latif, basigarana n’izamu batera umukino ubanza warangiye ari 0-0.

Umukino wo kwishyura uzaba tariki 16/10/2022 kuri Stade ya Benina Martyrs Stadium nuri Libya.

AS Kigali irasabwa kunganya kose yinjije igitego cyangwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya gatatu. Ni urugendo rutoroshye kuko gusezerera amakipe yo mu Barabu bikunze kugora amakipe yo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa