skol
fortebet

AS Kigali yisubije umwanya wa mbere wa Shampiyona inyagiye Marines FC

Yanditswe: Saturday 21, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yatsinze Marines FC ibitego 3-0, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Mutarama 2023,ikomeza kuguma ku mwanya wa mbere w’agateganyo muri shampiyona n’amanota 33.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi,Rwamagana City yatsinze Espoir igitego 1-0 iyisanze iwayo.Hakinwaga imikino y’Umunsi wa 16 wa Shampiyona.
AS Kigali yagiye gukina uyu munsi isabwa gutsinda, kuko Kiyovu Sports yari yayikuye ku mwanya wa mbere,nyuma yo kunganya 0-0 na Gasogi United.
Ku munota wa 27, Koné yatsinze igitego cya (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yatsinze Marines FC ibitego 3-0, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Mutarama 2023,ikomeza kuguma ku mwanya wa mbere w’agateganyo muri shampiyona n’amanota 33.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi,Rwamagana City yatsinze Espoir igitego 1-0 iyisanze iwayo.Hakinwaga imikino y’Umunsi wa 16 wa Shampiyona.

AS Kigali yagiye gukina uyu munsi isabwa gutsinda, kuko Kiyovu Sports yari yayikuye ku mwanya wa mbere,nyuma yo kunganya 0-0 na Gasogi United.

Ku munota wa 27, Koné yatsinze igitego cya mbere cya AS Kigali n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Tchabalala.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali itsinze Marines FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Félix Koné.

AS Kigali yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 85, gitsinzwe na TuyisengeJacques ku ishoti rikomeye cyane yateye umunyezamu Ahishakiye Héritier ntiyamenya aho umupira unyuze.

Bidatinze Tchabalala yahawe umupira na Nyarugabo, awushyira ku gatuza ahindukirana Hirwa Jean de Dieu atsindira iyi kipe y’Umujyi igitego cya gatatu ku munota wa kane w’inyongera.

Umukino warangiye AS Kigali itsinze Marine FC ibitego 3-0, ikomeza gushimangira umwanya wa mbere.

Kugeza ubu, ku munsi wa 16 wa shampiyona, AS Kigali ikomeje kuyobora n’amanota 33, Kiyovu Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 30, Gasogi n’amanota 29, APR ku wa kane n’amanota 28.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa