skol
fortebet

Atalanta yahagaritse Bayer 04 Leverkusen yari yarananiranye yegukana Europa League

Yanditswe: Thursday 23, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Atalanta yo mu Butaliyani yegukanye Igikombe cya Europa League nyuma yo gutsinda Bayer Leverkusen ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma wabereye I Dublin muri Ireland.

Sponsored Ad

Ibi bitego byose byose byinjijwe n’Umunya-Nigeria Ademola Lookman.

Bayer Leverkusen yaje muri uyu mukino yiyizeye kubera agahigo k’imikino 51 yari imaze idatsindwa ndetse muri uyu mwaka w’imikino ntiyari yarigeze itsindwa mu marushanwa yose.

Uku kwiyizera gusa nk’ukwabibagije ko Atalanta ari ikipe ikomeye ndetse yageze aho isezereye ibigugu nka Liverpool na Marseille.

Ku munota wa 12, nibwo Atalanta yafungura amazamu ku gitego cya Ademola Lookman wahawe umupira na Davide Zappacosta, awutera awutanze myugariro wari warangaye .

Nyuma yo gutsindwa igitego, Bayer Leverkusen yabaye nk’ikangutse gato ariko igorwa niyi kipe yo mu Butaliyani yari nziza mu bwugarizi.

Bidatinze ku munota wa 26,Ademola Lookman yafashe icyemezo,acenga Granit Xhaka inyuma gato y’urubuga rw’amahina, arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura.

Iki gitego cyashimangiye ko Atalanta yiteguye neza ndetse iratwara igikombe, cyane ko yanahushaga n’ibindi bitego.

Leverkusen yatengushwe cyane n’abakinnyi bayo bo hagati ndetse no kudahindura uburyo bw’imikinire bw’umutoza Alonso.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Leverkusen yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego, ubwo umukinnyi iyi kipe igenderaho, Florian Wirtz yasigaranye n’umunyezamu gusa, ariko gushyira umupira mu izamu biramugora.

Wirtz wabaye umukinnyi w’umwaka mu budage yagowe n’uyu mukino bikomeye Kandi ariwe shingiro ryo gutsinda kwa Leverkusen.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-0 bya Atalanta.

Ku munota wa 76, Umunya-Nigeria Ademola Lookman wahiriwe cyane n’uyu mukino, yatsinze igitego cya gatatu cya Atalanta ku mupira yahawe na Gianluca Scamacca, acenga Edmond Tapsoba mbere yo gutsinda.

Bayer Leverkusen yari yaramenyereweho gutsinda mu minota ya nyuma muri uyu mwaka w’imikino, byarangiye noneho byanze, itsindwa na Atalanta ibitego 3-0 ndetse itakaza igikombe cya Europa League.

Umutoza Gian Piero Gasperini wa Atalanta w’imyaka 66 yatwaye igikombe cye cya mbere nubwo yari amaze imyaka 21 mu butoza.Azakina kandi UEFA Champions League ya 2024/25.

Mu 1963, Atalanta yatwaye Coppa Italia (igikombe rukumbi gikomeye yagiraga),ntibigeze babona uko bacyishimira birambuye kuko bwakeye Pope John XXIII yitaba Imana




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa