skol
fortebet

Atletico Madrid yatangiye gukina amakarita yatuma ibona Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Sunday 24, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko atletico Madrid yashyize Antoine Griezmann ku isoko kugira ngo yongere amahirwe yo gusinyisha Cristiano Ronaldo.
Ikipe ya Diego Simeone irashaka gusinyisha rutahizamu wa Manchester United muri iyi mpeshyi ariko ikeneye kugabanya umushahara w’abo isanzwe ihemba kugira ngo iwongere kuri Cristiano Ronaldo.
Griezmann agiye kwinjira mu mwaka wa kabiri w’intizanyo y’imyaka ibiri muri Atletico gusa igomba kwishyura miliyoni 34 z’amapound kuri uyumufaransa mu mpeshyi itaha. (...)

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko atletico Madrid yashyize Antoine Griezmann ku isoko kugira ngo yongere amahirwe yo gusinyisha Cristiano Ronaldo.

Ikipe ya Diego Simeone irashaka gusinyisha rutahizamu wa Manchester United muri iyi mpeshyi ariko ikeneye kugabanya umushahara w’abo isanzwe ihemba kugira ngo iwongere kuri Cristiano Ronaldo.

Griezmann agiye kwinjira mu mwaka wa kabiri w’intizanyo y’imyaka ibiri muri Atletico gusa igomba kwishyura miliyoni 34 z’amapound kuri uyumufaransa mu mpeshyi itaha.

Atletico yatanze Griezmann mu makipe menshi arimo Paris Saint-Germain nkuko The Times ibitangaza, ariko ngo iyi kipe ntimushaka.

Atletico Madrid irashaka kwikuraho umushahara we w’ibihumbi 300 by’amapawundi buri cyumweru no gukoresha ayo mafaranga mu kugura Ronaldo.

Ronaldo yiyemeje gukina Champions League umwaka utaha ndetse nyuma y’uko Chelsea imwanze,amaso ubu ayahanze kuri Atletico.

Uyu musore yiteguye gukora impinduka zitavugwaho rumwe zo kwerekeza muri Atletico kugira ngo yiheshe amahirwe yo gutsindira igikombe by’umwihariko indi Champions League, ndetse n’umukunzi we Georgina Rodriguez nawe yifuza gusubira muri Espagne.

Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko kandi ngo yasembuye icyifuzo cya Simeone cyo gukorana na we - ibyo bikaba aribyo bishobora gutuma uyu mutoza afata icyemezo cyo kureshya Ronaldo akamuza kuri Wanda Metropolitano.

Ariko gusinya kwe ngo bizaterwa n’ahazaza ha Griezmann gusa Atletico iri kurwana no gushaka isoko rye.

Ibitekerezo

  • Niyigendere kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa