skol
fortebet

Arusha amafaranga Messi na CR7: Umusore w’imyaka 23 wakiniye Chelsea niwe mukinnyi ukize kurusha abandi ku isi

Yanditswe: Friday 19, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nubwo akina umupira w’amaguru ariko akaba atazwi,Faiq Bolkiah, ufite imyaka 23 niwe mukinnyi ukize cyane ku isi,kubera amafaranga akesha mwishywa we Sultan wa Brunei.

Sponsored Ad

Uyu musore ubu akina muri Portugal.mu ikipe ya Maritimo, niwe mukinnyi ukize kurusha abandi ku isi nubwo atahiriwe no gukina mu ikipe ya Leicester City.

Uyu musore ukina aca ku mpande ni umwe mu bazungura b’umutungo wa Hassanal Bolkiah utunze miliyari zirenga 13 z’amapawundi.

Ibi bikubita hasi Cristiano Ronaldo na Lionel Messi kuko Bolkiah ariwe mukinnyi w’umupira w’amaguru ukize kurusha abandi ku isi nubwo we atabikuye muri ruhago nkabo.

Papa we ni Jefri Bolkiah, umuvandimwe w’umuherwe ucuruza amavuta, ariyo mpamvu Faiq ari umwe mu bagize umuryango wabo.

Ibi ntibyabujije Faiq kwanga kwanga miliyari z’umuryango we kugira ngo ayikinire umupira w’amaguru.

Uyu musore ukiri mto ntabwo akeneye gukora kugira ngo abeho kuko amafaranga umuryango we ufite niyo yayarya bingana iki ntiyayamara.

Nyuma yo gukina umupira w’amaguru mu bato ba AFC Newbury, Faiq yasinyiye amasezerano y’umwaka ishuri ry’abato rizwi cyane rya Southampton mu 2009.

Ntabwo yaje kubona amasezerano y’igihe kirekire bituma ajya mu igeragezwa muri Arsenal muri 2013, akinira Gunners mu gikombe 2013 Lion City Cup.

Faiq yagiye ku rutonde rw’abatsinze igitego muri iri rushanwa bari bahanganye n’urubyiruko rwo muri Singapore.

Chelsea yamenye ko aboneka,imuha amasezerano y’imyaka ibiri muri 2014. Ariko yavuye i Stamford Bridge mu kuboza 2015, asinyira Leicester amasezerano y’imyaka itatu.

Nubwo atakinnye umukino mu babigize umwuga mu Bwongereza, Faiq yakiniye imikino mpuzamahanga igihugu cya Brunei inshuro esheshatu, abona inshundura inshuro imwe.

Uyu yabaye na kapiteni w’iki gihugu mu gikombe cya Aceh World Solidarity Tsunami 2017.

Kubera ko yavukiye i Los Angeles, yashoboraga gukinira Amerika,ariko yabaye indahemuka ku muryango we kandi akomeza kuba hafi y’igihugu cye.

Uyu musore iwabo bafite bui kimwe n’abagaragu n’abaja ariko we yanze kwicara ngo arye aka kayabo ahubwo ahitamo gukina umupira w’amaguru.

Ubwo uyu musore yari afite imyaka 7,umuryango watumiye kizigenza Micheal Jackson mu kirori cy’isabukuru ya se.




Aca mu mujyi arinzwe cyane kubera amafaranga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa