skol
fortebet

Aubameyang yabaye imari ishyushye ku isoko ryo mu Bwongereza

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea na Manchester United ngo zihanganiye bikomeye uwahoze ari rutahizamu wa Arsenal w’imyaka 33 kugira aze kuzishakira ibitego
Uyu rutahizamu wa Barcelona yitwaye neza mu mezi make yakiniye iyi kipe nyuma yo kuva muri Arsenal yirukanwe kubera kunanirwa kumvikana na Mikel Arteta.
Aubameyang yabanje kwifuzwa cyane na Chelsea ishaka gutanga myugariro Marcos Alonso kugira ngo irebe ko miliyoni 30 z’amayero yifuzwa na Barcelona zagabanuka.
Iyi kipe yo mu burengerazuba bwa London (...)

Iyi kipe yo mu burengerazuba bwa London yifuza kongera ingufu zmu busatirizi bwayo mbere y’uko isoko rifunga cyane ko yatije Romelu Lukaku werekeje muri Inter hanyuma ikagurisha Timo Werner muri RB Leipzig.

Ibyo byatumye bifuza kugura rutahizamu bitunguranye ari nayo mpamvu bahanze amaso Aubameyang usanzwe aziranye na Thomas Tuchel kuko bakoranye muri Borussia Dortmund.

United nayo irashaka kugura Aubemeyang ndetse iyi ni inshuro ya kabiri kuko ubwo yavaga kuri Stade ya Emirates muri Mutarama,yashatse kumusinyisha.

Kutamenya neza ahazaza ha Cristiano Ronaldo byatumye United itangira kureba inzira zose zishoboka ku isoko ariyo mpamvu ishaka uyu munya Gabon.

United yateje induru mu bafana ubwo byatangazwaga ko ishaka rutahizamu Marko Arnautovic wahoze akinira Stoke na Westham.

Barcelona yiteguye kugurisha Aubameyang ku giciro cyo hejuru mu rwego rwo guhangana n’ubukene buyimereye nabi.

Ku wa Gatanu nibwo Barcelona yemerewe kwandikisha bane mu bakinnyi yasinyishije mu mpeshyi barimo Robert Lewandowski, Raphinha, Franck Kessie na Andreas Christensen ,banakina umukino wa mbere wa La Liga na Rayo Vallecano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa