skol
fortebet

Aubameyang yahawe ibihano bikarishye birimo no kwamburwa kuba kapiteni wa Arsenal

Yanditswe: Tuesday 14, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yambuye Pierre-Emerick Aubameyang kuba kapiteni wayo nyuma yo kwitwara nabi ubwo yahabwaga uruhushya rwo kujya gusura mama we wari urwaye.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wasibye umukino wo ku wa gatandatu ikipe ye yatsinze Southampton ibitego 3-0,yafatiwe ibindi bihano birenzeho nyuma yo kugaruka atinze avuye muri uru rugendo mu Bufaransa.

Ikipe ya Arsenal ibinyujije ku rubuga rwabo yagize iti: "Nyuma yo kwica amabwiriza amabwiriza agenga imyitwarire mu cyumweru gishize, Pierre-Emerick Aubameyang ntazongera kuba kapiteni w’ikipe yacu, kandi ntazakoreshwa ku mukino wo ku wa gatatu na West Ham United.

"Tuba twiteze ko abakinnyi bacu bose, cyane cyane kapiteni wacu, bakurikiza amategeko n’amahame twashyizeho kandi twumvikanyeho.

"Dushishikajwe cyane n’umukino w’ejo."

Arsenal ntabwo yahise yemeza uzasimbura Aubameyang uwo ari we.

Alexandre Lacazette niwe wambaye igitambaro mu mukino wo kuwa Gatandatu batsinzemo Southampton.

Abajijwe ku kibazo cya Aubameyang mu mpera z’icyumweru gishize, umutoza Mikel Arteta yagize ati: "Byari ukurenga ku mabwiriza y’imyitwarire niyo mpamvu yakuwe mu ikipe.

Mikel Arteta yakuye Aubameyang mu ikipe nyuma yo kugaruka akererewe ku ruhushya yari yahawe rwo kujya mu Bufaransa kureba nyina wari urwaye nkuko byatangajwe n’Ikinyamakuru The Athletic.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yarengeje umunsi umwe ku ruhushya yari yahawe birakaza cyane umutoza Arteta wahisemo kumushyira ku ruhande.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 yagizwe kapiteni muri 2019 nyuma yuko Granit Xhaka yambuwe inshingano.

Nk’uko ikinyamakuru Mail kibitangaza ngo kwambura Aubameyang kuba kapiteni bishobora guteza umwuka mubi mu rwambariramo rwa Arsenal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa