skol
fortebet

Aubameyang yahishuye abakinnyi 2 bakinana muri Arsenal bamurusha umuvuduko

Yanditswe: Wednesday 03, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang, yatangaje ko bagenzi be bakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Kieran Tierney na Nuno Tavares bombi bamurusha umuvuduko nubwo afatwa nk’uwihuta cyane.
Aubameyang yashyize mubikorwa byinshi byingenzi mubyumweru bishize, muricyo gihe Gunners yagiye mumikino umunani idatsinzwe mumarushanwa yose.
Uyu rutahizamu mpuzamahanga ukomoka muri Gabon yagiye akundwa na benshi kubera umuvuduko we, byatumye ikinyamakuru cy’Abafaransa Le Figaro kimushyira ku (...)

Sponsored Ad

Kapiteni wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang, yatangaje ko bagenzi be bakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Kieran Tierney na Nuno Tavares bombi bamurusha umuvuduko nubwo afatwa nk’uwihuta cyane.

Aubameyang yashyize mubikorwa byinshi byingenzi mubyumweru bishize, muricyo gihe Gunners yagiye mumikino umunani idatsinzwe mumarushanwa yose.

Uyu rutahizamu mpuzamahanga ukomoka muri Gabon yagiye akundwa na benshi kubera umuvuduko we, byatumye ikinyamakuru cy’Abafaransa Le Figaro kimushyira ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abakinnyi bihuta cyane i Burayi nyuma yo kugera ku muvuduko wo hejuru wa kilometero 35.5 / h.

Uyu musore w’imyaka 32 yemeje ko Tierney na Tavares bombi bafite umuvuduko kumurusha .

Yagize ati "Ntekereza ko atari njye mukinnyi wihuta cyane mu ikipe ya Arsenal.Ngira ngo twazanye abakinnyi bihuta rwose. Ntabwo twigeze dukora irushanwa ryo kwiruka, kuko ribaye naba mfite amahirwe.

’Kuri metero 80-100 nzi neza ko ndi umwe mu beza, ariko muri metero 30,twabonye abakinnyi bihuta, nka Kieran Tierney na Nuno Tavares, barihuta rwose mu ntambwe zabo za mbere.Mfite imyaka 18-19 narabarushaga 100 ku ijana."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa