Pierre-Emerick Aubameyang yemeje ko Mikel Arteta ariwe watumye ava muri Arsenal, izakomeza kumwishyura ahwanye n’ibihumbi 230.000 by’amapawundi buri cyumweru kugeza mu mpeshyi
Ku munsi w’ejo, Aubameyang yamuritswe ku mugaragaro nk’umukinnyi wa Barcelona nyuma yo kuva muri Arsenal muri iki cyumweru.
Nubwo Arteta yabaye urufunguzo rwo kongera amasezerano y’imyaka itatu kwa Aubameyang,muri Nzeri 2020 ariko umubano w’aba bombi wajemo agatotsi nyuma y’aho uyu munya Espagne ahagaritse uyu rutahizamu (...)
Pierre-Emerick Aubameyang yemeje ko Mikel Arteta ariwe watumye ava muri Arsenal, izakomeza kumwishyura ahwanye n’ibihumbi 230.000 by’amapawundi buri cyumweru kugeza mu mpeshyi
Ku munsi w’ejo, Aubameyang yamuritswe ku mugaragaro nk’umukinnyi wa Barcelona nyuma yo kuva muri Arsenal muri iki cyumweru.
Nubwo Arteta yabaye urufunguzo rwo kongera amasezerano y’imyaka itatu kwa Aubameyang,muri Nzeri 2020 ariko umubano w’aba bombi wajemo agatotsi nyuma y’aho uyu munya Espagne ahagaritse uyu rutahizamu mu ikipe akamwambura ubukapiteni nyuma yo kwica amategeko agenga ikipe
Aubameyang yagize ati: ’Ntekereza ko ikibazo cyari kuri we gusa (Arteta) maze afata icyemezo. Sinshobora kuvuga byinshi. Ntabwo yari yishimye cyane ariko nagumye ntuje cyane kandi nibyo.
Yari amezi atoroshye ariko niko umupira w’amaguru umera rimwe na rimwe. Ku ruhande rwanjye sinigeze nshaka gukora ikintu kibi kandi ndatekereza ko ibyo ari ibyahise,ubu ndashaka gutekereza ku by’ubu kandi ubu ni cyo gisubizo cyanjye. ’
Aubameyang yongeyeho ati: ’Ndumva niteguye. Nagize amahirwe yo gukina Premier League. Ibyo byaramfashije cyane.
’Nahoze mfite inzozi zo gukina muri La Liga. Aya ni amahirwe y’ubuzima bwose. Abantu bose barabizi ko Barca ari imwe mu makipe meza ku isi. ’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *