skol
fortebet

Aubameyang yakoze igikorwa kigayitse nyuma y’umukino wa Tottenham atagaragayemo

Yanditswe: Monday 15, Mar 2021

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Aubameyang w’imyaka 31 akomeje kuvugwa cyane mu binyamakuru nyuma yo gukurwa mu ikipe yakinnye na Tottenham bitewe no gukererwa kwitabira inama ya mbere y’umukino.

Sponsored Ad

Aubameyang utarishimiye iki cyemezo yahise ataha umukino ukirangira atishimanye byimbitse n’abakinnyi bagenzi be.

Nubwo Arsenal yatsinze Tottenham ibitego 2-1, Aubameyang ntiyabashije kwishimira iyi ntsinzi kuko yatashye nyuma y’iminota 23 umukino urangiye bagenzi be bakiri kwishima.

Aubameyang yahise yinjira muri Ferrari ye ubwo Arteta yarimo gutanga ikiganiro n’abanyamakuru cya nyuma y’umukino.

Abakinnyi batakinnye uyu mukino barimo Hector Bellerin, Pablo Mari na Rob Holding,bakoreshejwe imyitozo nyuma y’umukino n’umutoza wo kugorora ingingo, Shad Forsyth,ariko Aubameyang we yahise yitahira.

Hari ifoto yagiye hanze igaragaza imodoka ya Aubameyang yaheze mu kajagari kari mu mujyi wa London mbere y’umukino ari nayo mpamvu yatumye akererwa kugera ku kibuga.

Icyakora,Arteta yahishuye ko nta mubano mubi afitanye na Aubameyang kuko ngo ari umukinnyi mwiza.

Yagize ati “Dufite uburyo tugomba kubana twubahana ariko Aubameyang n’umusore mwiza kandi n’umwe mu bakinnyi b’ingenzi dufite mu ikipe kuko ni na kapiteni.Biriya bibaho reka turebe imbere.Reka twishimire intsinzi."

Nyuma y’umukino,Aubameyang yanditse kuri Instagram ye ati “Amajyaruguru ya London n’umutuku ibyo birahagije.”


Aubameyang yakerejwe n’akajagari k’imodoka i London bimuviramo ibihano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa