Aubameyang yitoje yambaye mask kubera ubugome yakorewe n’abajura
Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022
Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang uheruka kwerekeza muri Chelsea yitoje yambaye mask nyuma yo guhemukirwa n’abajura I Catalonia bamukubise icyuma mu misaya.
Rutahizamu mushya wa Chelsea yitezwe mu mukino wo gufungura irushanwa rya Champions League ritangira kuri uyu wa kabiri aho ikipe ye yasuye Dinamo Zagreb.
Aubameyang agiye gukina umukino we wa mbere nyuma y’icyumweru kimwe gusa abajura banyuze mu busitani inyuma binjira mu nzu yari atuyemo baramwiba ndetse banamukubita icyuma mu (…)
Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang uheruka kwerekeza muri Chelsea yitoje yambaye mask nyuma yo guhemukirwa n’abajura I Catalonia bamukubise icyuma mu misaya.
Rutahizamu mushya wa Chelsea yitezwe mu mukino wo gufungura irushanwa rya Champions League ritangira kuri uyu wa kabiri aho ikipe ye yasuye Dinamo Zagreb.
Aubameyang agiye gukina umukino we wa mbere nyuma y’icyumweru kimwe gusa abajura banyuze mu busitani inyuma binjira mu nzu yari atuyemo baramwiba ndetse banamukubita icyuma mu maso ubwo yashakaga kubarwanya.
Aubameyang w’imyaka 33, yitabiriye imyitozo yambaye mask y’umukara, yuzuye mu maso kandi yakozwe-na sosiyete y’inzobere i Milan muri wikendi.
Auba yamamaye cyane mu kwishimira igitego yambaye mask z’intwari zitandukanye mu mafilime.
Umutoza Tuchel yavuze ko uyu wahoze ari kapiteni wa Arsenal yifuza cyane ’kwerekana ubushobozi bwe’ kabone nubwo byamusaba kwambara mask.
Tuchel yagize ati: “Yitaye ku gukira kwe. Twashoboye kuzana abantu bose gukora imyitozo yacu ya nyuma hano muri Zagreb.
Yakoze ikizamini cy’iyi mask, yitoje bisanzwe bityo ibintu byose nibigenda neza azaboneka.
Afite ishyaka ryinshi,ariteguye kandi ashonje kudukinira no kwerekana ubushobozi bwe.Yishimiye kwerekana ibyo ashoboye ejo."
Mugenzi we mushya Denis Zakaria nawe ari mu ikipe igomba gukina umukino wa mbere wo mu itsinda E mu irushanwa rihuza amakipe akomeye I Burayi.
Umukino uratangira saa 21:00 uyu munsi.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022
Itsinda E
Dinamo Zagreb vs Chelsea: Saa 18:45
Salzburg vs AC Milan: Saa 21:00
Itsinda F
Celtic vs Real Madrid: Saa 21:00
Leipzig vs Shaktar Donetsk: Saa 21:00
Itsinda G
Dortmund vs Copenhagen: Saa 18:45
Sevilla vs Manchester City: Saa 21:00
Itsinda H
Paris Saint Germain vs Juventus: Saa 21:00
Benfica vs Maccabi Haifa: Saa 21:00
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *