skol
Kigali

Avugwa mu mikino: AS Kigali ikomeje gutanga isomo rya ruhago/FERWAFA yanze ubusabe bwa APR FC

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 November 2021

Ikipe ya AS Kigali yakomeje gushimangira ko yiyubatse bikomeye ndetse iguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona,nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0, ni mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’umwaka w’imikino 2021-22.

Uyu munsi hari hasubukuwe shampiyona hakinwa umunsi wa gatatu, ni nyuma y’akaruhuko gato katanzwe kubera ikipe y’igihugu.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,AS Kigali yasuye Gorilla FC iyitsinda igitego 1-0,cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala ku munota wa 8 w’umukino.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Gicumbi FC yanganyirije i Rusizi na Espoir FC,0-0

Indi mikino y’umunsi wa 3 iteganyijwe.

Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

Gorilla FC 0-1 AS Kigali, Kigali Stadium - 15.00PM
Espoir FC 0-0 Gicumbi FC, Rusizi Stadium - 15.00PM

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

Marines FC vs Mukura VS&L (wasubitswe)
Gasogi United vs Rutsiro FC, Kigali Stadium - 12.30PM
Kiyovu SC vs Police FC, Kigali Stadium - 15.00PM

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

Rayon Sports FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium - 15.00PM
Etincelles FC vs APR FC (wasubitswe)
Etoile de l’Est vs Musanze FC, Ngoma Stadium - 15.00PM

FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa APR FC

APR FC yari yandikiye FERWAFA iyisaba ko umukino wayo na Rayon Sports uzaba mu cyumweru gitaha wasubikwa ariko FERWAFA yatesheje agaciro ubwo busabe ivuga ko uyu mukino uzaba ku munsi wateganyijwe.

APR FC zakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

Bitewe n’umukino wa CAF Confederation Cup, APR FC irimo kwitegura RS Berkane tariki ya 28 Ugushyingo hano i Kigali, yari yasabye ko uyu mukino wa shampiyona wasubikwa.

Mu ibaruwa FERWAFA yasubije APR FC, yayimenyesheje ko ubusabe bwabo bwanzwe kubera ko budafite ishingiro.

Bagize bati "dushingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 16 Ugushyingo mwatwandikiye mudusaba gusubika umukino mufitanye n’ikipe ya Rayon Sports ku itariki ya 23/11/2021;"

"Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi yo kwitegura umukino wa ’CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022’ mufitanye na RS Berkane yo mu gihugu cya Morocco tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa Senegal yabwiye amagambo akomeye Klopp utoza Liverpool wibasiye...

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal yasubije mu magambo akomeye umutoza wa...
6 December 2021 0

APR FC yasezerewe igeze ku muryango w’amatsinda ya CAF Confederations...

Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma...
5 December 2021 0

Rayon Sports yongeye kuba insina ngufi imbere ya Kiyovu Sports

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kujya mu bihe bibi muri shampiyona y’u Rwanda...
5 December 2021 0

Cristiano Ronaldo na Luka Modric bagaragaje umukinnyi ukiri muto...

Ibyamamare muri ruhago,Cristiano Ronaldo na Luka Modric bombi batoye...
5 December 2021 0

Kwishima nabi byabyariye akaga Cristiano Ronaldo

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo arashidikanywaho ku mukino wa mbere w’umutoza...
4 December 2021 0

Aubameyang amerewe nabi n’abafana ba Arsenal kubera ibyo aheruka...

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yateye umujinya...
4 December 2021 0