skol
fortebet

Avugwa mu mikino mu Rwanda: FERWAFA yongereye abanyamahanga bemerewe kwinjira mu kibuga inatangaza igihe shampiyona izatangirira//Abayobozi ba Musanze FC beguriye rimwe

Yanditswe: Monday 02, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Bidasubirwaho Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza abanyamahanga 5 ku rupapuro rw’umukino mu cyiciro cya 1 mu bagabo bava kuri 3, mu gihe mu cyiciro cya mbere mu bagore ubu bemerewe abanyamahanga 3, ndetse no mu cyiciro cya 2 mu bagabo ni abanyamahanga 3.
FERWAFA yavuze kandi ko abakinnyi bemerewe kuza mu Rwanda ari abatarengeje imyaka 30 kandi bakiniye ikipe y’igihugu nibura imyaka 3 ishize gusa yavuze ko ibi bitareba abakinnyi bari mu Rwanda ubu.
FERWAFA yamaze (...)

FERWAFA yamaze gutangaza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, izatangira tariki ya 16-10-2021.

Trump wayoboraga Musanze FC yeguye na komite ye

Uwari Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide ‘Trump’, yeguye ku buyobozi hamwe na bamwe mu bo bari bafatanyije bitewe no kuba nta bushobozi buhagije buhari bwayifasha gukomeza kwitwara neza.

Tuyishime Placide nka Perezida, Rwabukamba Jean Marie Vianney ‘Rukara’ nka Visi Perezida wa mbere, Rwamuhizi Innocent nka Visi Perezida wa kabiri, Nsanzumuhire Dieudonné wayoboraga abafana na Habineza Haruna wari umujyanama, bose beguye.

Abayoboraga Musanze FC bavuze ko badashobora kuyobora ikipe ifite ingengo y’imari ya miliyoni 100 Frw nyamara mu mwaka ushize w’imikino yarakoresheje asaga miliyoni 200 Frw.

Mu ibaruwa, abeguye banditse ko ubushobozi bugenda bubabana buke ndetse n’Akarere kakagabanya ingengo y’imari gashyira mu ikipe nyamara kuri ubu amafaranga akenewe ari menshi.

U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kwakira shampiyona Nyafurika ya Volleyball

U Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball izahuza amakipe y’ibihugu mu bagabo n’abagore hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.

Iyi mikino izatanga itike y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya hagati ya Kanama na Nzeri 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa