skol
fortebet

Avugwa mu mikino: Rayon Sports yasinyishije abandi bakinnyi 2 barimo KWIZERA Pierrot /KNC yisubiyeho

Yanditswe: Friday 28, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umurundi Kwizera Pierrot ukina hagati mu kibuga ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports bidasubirwaho nyuma yo kwemera kuyisinyira amasezerano y’imyaka 2 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.
Nkuko iyi kipe yabitangaje,Pierrot yari kumwe na Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele ubwo yasinyaga aya masezerano.
Mu kiganiro yahaye urubuga rwa You Tube rwa Rayon Sports,Kwizera Pierrot yagize ati "Rayon Sports n’umuryango wanjye aho nacaga hose mu mujyi wa Kigali bansabaga bati (...)

Sponsored Ad

Umurundi Kwizera Pierrot ukina hagati mu kibuga ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports bidasubirwaho nyuma yo kwemera kuyisinyira amasezerano y’imyaka 2 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.

Nkuko iyi kipe yabitangaje,Pierrot yari kumwe na Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele ubwo yasinyaga aya masezerano.

Mu kiganiro yahaye urubuga rwa You Tube rwa Rayon Sports,Kwizera Pierrot yagize ati "Rayon Sports n’umuryango wanjye aho nacaga hose mu mujyi wa Kigali bansabaga bati "garuka mu rugo".Ni ikipe yanjye ndayifite ku mutima."

Perezida wa Rayon Sports yagize ati "Pierrot afite urukundo rwa Rayon Sports.N’umwana ugarutse iwabo.Icyo byadusabye n’imbaraga z’amafaranga.Ntabwo yaturuhije kuko yifuzaga kongera gukinira Rayon Sports.

Nishimiye gusinyisha Pierrot ugarutse mu rugo.Tumuhaye ikaze kandi turamwishimiye."

Aba bombi bavuze ko kuba ikipe iri ku mwanya wa 3 atari bibi ahubwo hagomba guhuza imbaraga kugira ngo batware igikombe.

Uwayezu ati "Intego ya Rayon Sports n’ugutwara igikombe ikongera guha abayikunda bose aho bari ibyishimo.Turashaka kongera guserukira u Rwanda mu marushanwa ya Afurika.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi yageze mu Rwanda muri Mutarama 2015, aho yasinyiye Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.

Yabaye umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.

Muri Kanama 2018, Kwizera yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.

Ku rundi ruhande,Ishimwe Kevin nawe yasinye amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports aho agomba kuyikinira mu mikino yo kwishyura.

Uyu mukinnyi uvugwaho kugira imyitwarire idahwitse,yaherukaga gutandukana na Kiyovu Sports ndetse na mbere y’aho yari yirukanwe na APR FC.

Ishimwe yigeze gukinira Rayon Sports ariko baza gutandukana aho bivugwa ko uyu mukinnyi yayishyuje nabi ihitamo kumwirukana.

KNC yemeje ko Gasogi United izakomeza gukina shampiyona

Umuyobozi akaba na nyiri ikipe ya Gasogi United, KNC yatangaje ko atazakura ikipe muri shampiona kubera inyungu z’abakozi ba Gasogi, ariko ashimangira ko we ubwe atazigera yongera gukandagira ku kibuga.

KNC yagize ati "Nagaruye ikipe ariko sinzagaruka ku kibuga kereka FERWAFA nikubura umwanda mu misifurire."


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa