skol
fortebet

AZAM FC yashese akayabo k’ibihumbi 350$ ku banya-Ghana bakinira APR na Police fc

Yanditswe: Friday 04, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

AZAM FC yo muri Tanzania yemeye gutanga ibihumbi 350$ ngo ibone umukinnyi wo hagati wa APR FC, Seidu Dauda Yussif ndetse na myugariro wa Police FC, Issah Yakubu.

Sponsored Ad

Aba bakinnyi bombi bakomoka muri Ghana, bari bifujwe n’iyi kipe yo muri Tanzania mbere y’uko uyu mwaka wa shampiyona utangira ariko birangira itababonye kuko bari baramaze kumvikana n’amakipe y’abashinzwe umutekano mu Rwanda.

Myugariro Issah Yakubu ukinira Police FC, AZAM FC imwifuza muri Mutarama 2025, nk’uko amakuru ava muri iki gihugu abitangaza, aho yiteguye kumutangaho agera ku bihumbi 50$ byaba ari inyungu kuko yari yaguzwe ibihumbi 20$ ngo asinyire ikipe ya Mashami Vincent.

Undi mukinnyi wifuzwa na AZAM ni Seidu Dauda Yussif wa APR FC. Iyi kipe yifuza kumutangaho agera ku bihumbi 300$, gusa si yo yonyine imushaka kuko Simba yo muri Tanzania na El Hilal yo muri Sudani zifuza uyu mukinnyi wo hagati wahoze muri Samatex yo muri Ghana.

Dauda uheruka gutsindira APR FC igitego mu mukino wa CAF Champions League batsinzwemo na Pyramids yo mu Misiri ibitego 3-1, ubwo yazaga muri APR FC yari yatanzweho arenga ibihumbi 150$ arimo ayahawe ikipe ye, maze yemera kuyisinyira amasezerano y’imyaka itatu.

AZAM FC yaraye yitwaye neza muri Shampiyona itsinda Namungo igitego 1-0, yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo nyuma yo gusezererwa na APR FC muri CAF Champions League.

Iyi kipe ikaba ishobora na yo gutakaza umukinnyi wayo ukomeye Feisal Salum uzwi nka Fei Toto dore ko amakuru ava muri iki gihugu avuga ko uyu musore ukomoka muri Zanzibar yifuzwa n’ikipe ya Mamelodi Sundown yo muri Afurika y’epfo.



ivomo:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa