skol
Kigali
Fortebet

"Baduhaye akazi gakomeye"-Adil Mohamed yakuriye ingofero ikipe ya Kiyovu Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 June 2022

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi,yatangaje ko yanyuzwe n’imyitwarire y’ikipe ya Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino ushize ndetse yemeza ko yabahaye akazi gakomeye muri shampiyona.

Uyu munya Maroc,yabwiye Radio Rwanda ko nubwo APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona, ariko kuri we abona akazi Kiyovu Sports yakoze kangana no kugitwara.

Yagize ati"Ikipe ya Kiyovu SC yarakoze cyane, nubwo itatwaye igikombe, ariko njye nyibara nk’aho yagitwaye. Barakoze cyane, bitwaye neza, baduhaye akazi gakomeye. Ubuyobozi bwabo bwaguze abakinnyi beza kandi barakoze cyane."

Umutoza Adil Mohammed yagarutse ku misifurire yo mu Rwanda aho yavuze ko uru rwego rukwiye kunoza ubunyamwuga.

Ati: "Hari igihe nirinze kubivugaho, nyamara hari aho byageze birakabya."
Avuga ko FERWAFA nayo ikwiye kunoza gahunda y’imipangire y’imikino (Calendar).

Ku kibazo cy’abavuga ko nta byangombwa afite, Adil Mohammed Erradi avuga ko umusaruro wavuye mu butoza bwe ubwawo ari ibyangombwa.

Ati"Ibyangombwa sibyo bitsinda ibitego, sibyo bikoresha imyitozo." Ngo yatinze kubibona ariko ubu arabifite.

Adil Mohammed Erradi abajijwe ku ikipe ya Rayon Sports,yagize ati: "Nubaha ikipe ya Rayon Sports nubwo itaransinda kuva natangira gutoza APR FC."

Avuga ku mwaka w’imikino ushize,Adil yagize ati "Uyu umwaka w’imikino wa 2021/2022 wari ukomeye kurusha indi yose nari umutoza mu Rwanda."

Mu bikombe 4 Umutoza Adil Mohamed yahataniye hano mu Rwanda, yegukanye ibikombe 3 bya Shampiyona , agorwa na Cassa Mbungo wegukanye igikombe cy’amahoro.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manchester United yatakaje umwanya wa mbere mu makipe ya Premier League...

Ikipe ya MANCHESTER UNITED ntabwo ikiri iya mbere mu makipe ya Premier...
12 August 2022 0

Paul Were yakoze ku mutima abafana ba Rayon Sports ku munsi wa...

Rutahizamu Paul Were uheruka gusinyira Rayon Sports yakoze imyitozo ya...
12 August 2022 0

Pique yihimuye kuri Shakira akundana n’Umunyeshuri arusha imyaka...

Myugariro Gerard Pique yanze guta igihe mu gahinda ko gutandukana n’uwari...
12 August 2022 0

Imikino y’igikombe cy’isi 2022 yigijwe imbere ho umunsi umwe

Igikombe cyisi kizatangira umunsi umwe mbere ya tariki yari iteganyijwe...
12 August 2022 0

Icyamamare Lewis Hamilton yasuye ingagi mu Rwanda

Lewis Hamilton ukinira Mercedes muri Formula 1, uri kugirira ibihuruko muri...
12 August 2022 0

Rayon Sports yashyize hanze amatike y’umwaka w’imikino arimo ifite agaciro ka...

Rayon Sports yatangaje ko ubu abafana bayo batangira kugura amatike y’umwaka...
11 August 2022 0