Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11Kamena 2022 nibwo abakinnyi bahoze bakinira ikipe ya APR F.C basuye iyi kipe ubwo yariri gukora imyitozo.
Nyuma yo kwerekeza hanze y’u Rwanda babifashijwemo na APR FC,aba bakinnyi bombi basanzwe bugarira bibutse ibihe byiza bagiriye muri iyi kipe bayisura mu myitozo.
Manzi Thierry ndetse na Imanishimwe Emmanuel bahoze bakinira Ikipe ya APR F.C yabakuye muri Rayon Sports ndetse bayihesheje ibikombe birimo na shampiyona mbere yo kwerekeza hanze yu Rwanda.
Aba bakinnyi bari baturutse mu ikipe y’igihugu bakaba banitegura gusubira mu ikipe yabo ya As FAR yo mu gihugu cya Morocco dore ko kugeza ubu shampiyona yabo itararangira.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN