skol
fortebet

Bahufite yatangaje impamvu atatwaye igikombe cya Playoffs agira inama ikipe y’igihugu

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Umutoza wa REG BBC Bahufite John uherutse gutsindwa na Patriots mu mikino ya kamarampaka “playoffs”yatangaje ko kuba ikipe ye yaratsinzwe byatewe ahanini no gutakaza imipira kw’abakinnyi be ndetse agira inama ikipe y’igihugu .
Mu kiganiro uyu mutoza yahaye Umuryango.rw yatubwiye ko ikipe ye yagowe no gutakaza imipira mu minota ya nyuma ndetse avuga ko Patriots yari mu mukino cyane byatumye imugora mu mikino ya nyuma. Yagize ati “Icyatugoye ,navuga ibintu nka bibiri harimo gutakaza imipira (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa REG BBC Bahufite John uherutse gutsindwa na Patriots mu mikino ya kamarampaka “playoffs”yatangaje ko kuba ikipe ye yaratsinzwe byatewe ahanini no gutakaza imipira kw’abakinnyi be ndetse agira inama ikipe y’igihugu .

Mu kiganiro uyu mutoza yahaye Umuryango.rw yatubwiye ko ikipe ye yagowe no gutakaza imipira mu minota ya nyuma ndetse avuga ko Patriots yari mu mukino cyane byatumye imugora mu mikino ya nyuma.

Yagize ati “Icyatugoye ,navuga ibintu nka bibiri harimo gutakaza imipira cyane mu minota ya nyuma icya kabiri abakinnyi binjiye basimbuye umusaruro wabo waragabanutse cyane”.

Ubwo uyu mutoza aheruka kuganira ni Umuryango mbere y’imikino 2 ya nyuma yatakaje yari yadutangarije ko amakosa yakozwe n’ikipe ye mu mukino wa kabiri bayakosoye ndetse yiteguye gutwara igikombe cya kamarampaka gusa siko byagenze aho yatubwiye ko ikipe ya Patriots yaje muri iyi mikino 2 ya nyuma yumva ko bishoboka birangira ibatsinze.

Yagize ati “Icyo Patriots yahinduye cyatugoye nta kindi ni morale (kumva ko byose Bishoboka) yego Nibyo aho twari twabonye Amakosa twari twahakosoye, gusa gutakazaga imipira dufite byabaye inshuro nyinshi cyane.”

Mu gusoza twamubajije ku cyo abona cyafashe ikipe y’igihugu kwitwara neza atubwira ko imyiteguro igomba kuba hakiri kare ndetse hakiyongera abashinzwe iterambere rya Basketball mu Rwanda.

Yagize ati “Ikipe y’igihugu ikeneye kujya yitegura Hakiri kare ndetse hagakwiye gushyirwa ingufu nyinshi mu iterambere ry’abakiri bato ndetse byaba ngombwa bakazana aba expert muri développement, kuko twebwe hari intera tutarageraho.”

Bahufite John yavuze ko nyuma yo gusoza umwaka w’imikino bagiye gutegura umwaka utaha aho bagomba kuganiriza abakinnyi babo cyane ko bose barangije amasezerano kuko bose bari bafite ay’umwaka umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa