skol
fortebet

Bakame atewe inkeke n’ibura ry’ikibuga cyo gukoreraho imyitozo

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Rayon sports Ndayishimiye Eric Bakame aratangaza ko kuba ikipe ya Rayon Sports idafite ikibuga cyo gukoreraho imyitozo ari ikibazo kibagoye ndetse asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kugerageza kubashakira ikibuga.
Ibi uyu munyezamu yabitangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo taliki ya 25 Ukwakira ubwo ikipe ya rayon sports yari imaze gukorera imyitozo kuri Cercle Sportifs mu Rugunga ahasanzwe hazwi nko kuri malaria yitorezaga kera.
Yagize ati “Kubura ikibuga cyo gukoreraho (...)

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Rayon sports Ndayishimiye Eric Bakame aratangaza ko kuba ikipe ya Rayon Sports idafite ikibuga cyo gukoreraho imyitozo ari ikibazo kibagoye ndetse asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kugerageza kubashakira ikibuga.

Ibi uyu munyezamu yabitangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo taliki ya 25 Ukwakira ubwo ikipe ya rayon sports yari imaze gukorera imyitozo kuri Cercle Sportifs mu Rugunga ahasanzwe hazwi nko kuri malaria yitorezaga kera.

Yagize ati “Kubura ikibuga cyo gukoreraho imyitozo ntabwo byabura kuduhungabanya kuko aho dukoreye uyu munsi siho dukorera ejo ,n’ikibazo ku bakinnyi ndetse n’abafana ba rayon Sports.Mu by’ukuri abakinnyi ntabwo barabyakira neza kuko twagakwiye kugira ikibuga kimwe dukwiye kubarizwaho n’abakunzi ba Rayon Sports bakeneye kureba imyitozo bakaza kudushyigikira.Icyo nasaba ubuyobozi ni uko badushakira ikibuga cy’imyitozo kandi abayobozi babirimo twizeye ko iki cyumweru bizaba byarangiye.”


Ikipe ya Rayon Sports yahagaritswe ku kibuga cyo mu Nzove yari yahawe na SKOL ku wa kabiri nyuma yo kutumvikana ku bigendanye n’amasezerano ndetse SKOL yasabaga Rayon Sports kwerekana uko amafaranga yahawe yakoreshejwe.

Ibitekerezo

  • Iyo ni speculations zawe. Watumwe na skol se?
    Rayon Sports nta kibuga yigeze. Aho ikirera siho itsindira match. Bakame cg Karekezi ni abakozi bakorera muri conditions zihari uwo mwanya. So reka speculations zawe na skol.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa