skol
fortebet

Bakame yahaye ubutumwa Kiyovu Sports mbere y’uko ihura na Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2017

Sponsored Ad

Umunyezamu akaba na kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric uzwi cyane nka Bakame yabwiye itangazamakuru ko buri mukino Rayon Sports iwufata nk’umukino wa nyuma ndetse biteguye gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports kuri iki cyumweru.
Uyu munyezamu utaritwaye neza ku mukino wa AS Kigali ndetse ikosa yakoze ryatumye ikipe ya Rayon sports itahana inota rimwe, yatangarije itangazamakuru ko biteguye neza kandi gahunda ari ugukura amanota 3 kuri Kiyovu Sports.
Yagize ati “Yego Kiyovu Sports (...)

Yagize ati “Yego Kiyovu Sports y’uyu mwaka itandukanye niy’ubushize gusa buri imikino wose Rayon Sports iwufata nk’uwa nyuma. Nubwo Kiyovu sports izaza yakaniye, dukeneye amanota 3 ngo tubashe kwinjira neza muri shampiyona, numva ko byanze bikunze abakunzi ba Rayon Sports bazishima ku Cyumweru.”

Bakame yavuze ko kuva batangira gukorera imyitozo ku kibuga cyo mu nzove,ubuzima bumeze neza ndetse umwuka ari mwiza mu ikipe ku buryo byanze bikunze bagomba kubona amanota atatu ya mbere kuri iki cyumweru.

Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports teganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 15 Ukwakira 2017 kuri stade ya Kigali saa cyenda n’igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa