skol

Bakame yasabye imbabazi bagenzi be nyuma yo kubabuza kwegukana amanota 3

Yanditswe: Monday 02, Oct 2017

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame yasabye imbabazi bagenzi be nyuma yo gufata umupira ukamucika bigatuma AS Kigali ibona igitego ku munota wa 88 byayifashije kubona inota rimwe kandi Rayon Sports yari hafi gutsinda umukino.
Uyu munyezamu usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yababajwe n’ibyamubayeho ndetse asaba imbabazi abakinnyi bagenzi cyane ko yatumye amanota 3 abaca mu myanya y’intoki kandi baburaga gato bakayegukana.
Yagize ati “Icyo (…)

Yagize ati “Icyo nashaka kwari ugufata umupira n’amaboko abiri gusa waje kwikubita ku kuboko kumwe uranshika nubwo utari ufite ingufu.navugako ko n’imipira twakinaga yari imeze nabi ariko ibintu byose iyo byagenye kuba biraba gusa ndasaba imbabazi abakinnyi,abatoza ndetse n’abafana ba Rayon Sports ku bw’amakosa yabaye.”

Ikipe ya Rayon Sports yaruhije ikipe ya AS Kigali muri uyu mukino gusa umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb ahusha uburyo bwinshi bwakagombye kubyara ibitego .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa