skol
fortebet

Bakame yasinyiye Police FC yemeye kumuhemba umushahara utubutse

Yanditswe: Monday 18, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu w’umunyabigwi mu Rwanda,Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yasinye amasezerano y’umwaka 1 mu ikipe ya Police FC ikomeje kwiyubaka cyane.
Amakuru aravuga ko uyu munyezamu yaguzwe Frw 7M, azahembwa ibihumbi 800 FRW ku kwezi.
Uyu munyezamu wari umaze imyaka 2 muri AS Kigali,amakuru agera ku muryango yemeje ko yasinyiye Police FC isanzwe igendera ku munyezamu Habarurema Gahungu.
Bakame niwe wabanzaga mu kibuga mu mwaka ushize w’imikino 2020-2021, ndetse akaba yari yafashije AS Kigali (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu w’umunyabigwi mu Rwanda,Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yasinye amasezerano y’umwaka 1 mu ikipe ya Police FC ikomeje kwiyubaka cyane.

Amakuru aravuga ko uyu munyezamu yaguzwe Frw 7M, azahembwa ibihumbi 800 FRW ku kwezi.

Uyu munyezamu wari umaze imyaka 2 muri AS Kigali,amakuru agera ku muryango yemeje ko yasinyiye Police FC isanzwe igendera ku munyezamu Habarurema Gahungu.

Bakame niwe wabanzaga mu kibuga mu mwaka ushize w’imikino 2020-2021, ndetse akaba yari yafashije AS Kigali gusoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, gusa ntabwo iyi kipe yamugiriye icyizere ngo imwongerere amasezerano.

Ndayishimiye Eric amaze imyaka isaga 13 agaragaza ubushobozi bukomeye, aho yamenyekanye mu mwaka w’imikino wa 2008-2009 ubwo yafashaga ATRACO FC kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.Uyu munyezamu kandi yafashije iyi kipe kwegukana CECAFA Kagame Cup iyikuye muri Sudani.

Kuva 2009 kugeza 2013 uyu muzamu yakiniraga APR FC ayivamo yerekeza muri Rayon Sports atandukana nayo muri 2018 yerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Mu mpeshyi ya 2019 ni bwo yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri yarangiye muri Nyakanga 2021.

Uyu muzamu ni umwe mu bakinnyi bakigenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kuva muri 2008.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa