skol

Bakame yatangaje ibibazo by’ingutu byamunze Rayon Sports bigatuma itakaza igikombe cya shampiyona

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame uherutse guhagarikwa mu ikipe ya Rayon Sports kubera gukwirakwiza umwuka mubi mu ikipe ahanini bitewe n’ikiganiro yagiranye n’umwe mu bafana ba Rayon Sports agahishura ko abakinnyi bifuza ko umutoza Minnaert yagenda,yavuze ko kutagira ikipe ibanza mu kibuga no gushyamirana kw’abatoza ba Rayon Sports aribyo byayishyize ahabi.

Uyu munyezamu umaze igihe mu ikipe ya Rayon Sports yatangarije Radio 10 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ko icyatumye Rayon Sports ibura igikombe cya shampiyona uyu mwaka bitagakwiye gushakirwa ahandi ahubwo byatewe n’umutoza Minnaert.

Minnaert aravugwaho guteza umwuka mubi Rayon Sports

Yagize ati “Ubuyobozi bwacu buduha ibyo butugomba ku gihe,abakinnyi bameze neza gusa kutagira ikipe ihamye ibanza mu kibuga buri wese abona akavuga ati iyi ntituyikira nibyo byagoye abakinnyi.Umwaka ushize dutwara igikombe Pierrot yabaga azi aho Savio ahagaze agahita ashyirayo umupira atanabanje kureba,ariko ubu nta bwumvikane buri mu kibuga usanga abakinnyi batamenyeranye.”

Bakame yakomeje avuga ko kutumvikana kw’abatoza ba Rayon Sports ahanini bitewe na Minnaert nabyo byatumye batabasha guhatanira igikombe cy’uyu mwaka.

Yagize ati “Hagati mu bakinnyi tumeze neza gusa muri staff Technique harimo ikibazo.kuko Rayon Sports n’umuryango buri wese agomba kumvikana n’undi kugira ngo dukore ipfundo rikomeye.Mu batoza nta bwumvikane buhar,harimo ikibazo.usanga nk’iyo umutoza agiye gupanga ikipe ibanza mu kibuga abaza abakinnyi kandi yakagiye inama n’abamwungirije ariko ikipe ipangwa badahari.Abatoza babona ikipe ku mbuga nkoranyambaga aho kuyikorana n’umutoza.Bagerageze bumvikane.”

Bakame yemeje ko ibi bibazo byose byatumye abakinnyi ba Rayon Sports batakaza imbaraga zo gukomeza kwitangira umutoza n’ikipe ya Rayon Sports.

Bakame yavuze ko King Bernard yisanzura ku bakinnyi ariko hari ibyo adashobora gukemura kuko inshuro nyinshi yagiye yizeza abakinnyi gukemura ibibazo byabo bikarangira bidakemutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa