skol
fortebet

Bakame yatangaje impamvu yamuteye gusinyira Rayon Sports kandi ari mukeba wa APR FC yahozemo

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

Ndayishimiye Eric uzwi nka ’Bakame’, akaba umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, yatangaje ko icyamuteye kuva muri APR FC agasinyira Rayon Sports kandi ari mukeba wa APR FC, ari uko iyi kipe yamwifuzaga cyane kandi akaba ari n’ikipe ikunzwe cyane mu gihugu buri mukinnyi yifuza kuba yakinamo.
Bakame avuga ko kuba yarafashe iki cyemezo ari ibintu byamugoye cyane, kuko iyo ukinira ikipe imwe muri izi uba usa nkaho uri umwanzi w’indi, gusa bitewe n’uburyo iyi kipe ya Rayon Sports (...)

Sponsored Ad

Ndayishimiye Eric uzwi nka ’Bakame’, akaba umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, yatangaje ko icyamuteye kuva muri APR FC agasinyira Rayon Sports kandi ari mukeba wa APR FC, ari uko iyi kipe yamwifuzaga cyane kandi akaba ari n’ikipe ikunzwe cyane mu gihugu buri mukinnyi yifuza kuba yakinamo.

Bakame avuga ko kuba yarafashe iki cyemezo ari ibintu byamugoye cyane, kuko iyo ukinira ikipe imwe muri izi uba usa nkaho uri umwanzi w’indi, gusa bitewe n’uburyo iyi kipe ya Rayon Sports yamugaragarije ko imukeneye, hakiyongeraho abafana bayo benshi batera buri mukinnyi kwifuza kuba yakinira iyi kipe, byatumye ahita ashyira umukono ku masezerano.

Aganira na Umuryango.rw yagize ati"naje mu ikipe ya Rayon Sports kuko bari bankeneye, ikipe niyumvamo, ikipe ikunzwe cyane, ikipe navuga ngo irashyigikiwe, navuga ko na buri mukinnyi uwo ari we wese yakwifuza kuba yakina mu ikipe ya Rayon Sports."

Bakame atangira gukina umupira abikora nk’akazi kamutunze, yahereye mu ikipe ya Atraco FC, nyuma ayivamo aho yahise yerekeza mu ikipe ya APR FC, aho yaje kuva muri 2013 akerekeza muri Rayon Sports akinamo ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa