skol
fortebet

Bakame yavuze ibyo yifuza ko perezida watowe yazakorera umupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Uyu munsi taliki ya 04 Kanama 2017 nibwo abanyarwanda baba mu gihugu batoye umukuru w’igihugu aho benshi mu bakinnyi batandukanye nabo bifatanyije n’abandi banyarwanda muri iki gikorwa. Umuryango waganiriye na Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame atubwira icyo asaba umukandida yatoye kuzageza ku mupira w’amaguru mu Rwanda.
Uyu musore uherutse kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports yatangaje ko yabyukiye nawe mu gikorwa cyo gutora aho yatoreye ku (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi taliki ya 04 Kanama 2017 nibwo abanyarwanda baba mu gihugu batoye umukuru w’igihugu aho benshi mu bakinnyi batandukanye nabo bifatanyije n’abandi banyarwanda muri iki gikorwa. Umuryango waganiriye na Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame atubwira icyo asaba umukandida yatoye kuzageza ku mupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu musore uherutse kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports yatangaje ko yabyukiye nawe mu gikorwa cyo gutora aho yatoreye ku Kimihurura.Yavuze ko amatora yagenze neza kandi ko byari biteguye neza ku buryo nta mirongo yagaragaye mu duce dutandukanye twabereyeho amatora.

Yagize ati "Amatora yagenze neza,abanyarwanda bitabiriye ari benshi kandi icyiza kurushaho nta mirongo miremire yagaragaye kuko ntabwo byatwaraga iminota 2 cyangwa 3.Byari biteguye neza ku buryo wabonaga biri kuri gahunda.”

Bakame yavuze ko icyo yifuza ku mukandida yatoye ari ugukomeza guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda cyane cyane akagira uruhare mu kuzamura
shampiyona ndetse Leta ye igafasha FERWAFA kuzamura abakiri bato.

Yagize ati “Icyo namusaba,kugeza ubu umupira w’amaguru hari urwego umaze kugeraho ndetse abana b’abanyarwanda bamaze gutera imbere,ku bwibyo rero namusaba gukomeza gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda, agakomereza ku byagezweho mu mupira w’amaguru tukagera ku yindi ntera irenze iyo turiho ubu.”

Bakame yatangaje ko ashimira cyane urwego Perezida Paul Kagame yagejeje ku mupira w’amaguru yaba mu Rwanda no hanze nko gutera inkunga amarushanwa nka CECAFA, gufasha abanyarwanda kubona ibibuga bitandukanye ndetse asaba ko ibyo byagezweho byakomeza kubungabungwa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa