Ikipe ya Rayon Sports FC yongeye gutsindwa mu rukiko rw’ubujurire n’uwahoze ari umunyezamu wayo Ndayishimiye Jean Luc Bakamewahoze ayikinira, wayireze kumusezerera bidakurikije amategeko.
Iyi Kipe yasabwe kumwishyura Amafaranga 7,120,000 nk’uko byemejwe n’urukiko rwa Nyarugenge.
Hiyongereyeho Frw 500 000 nk’igihembo cy’Avoka ndetse na Frw 300.000 y’ikurikirana rubanza.
Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa 5 cy’urukiko rw’Ubujurire. Yose hamwe ni Frw 7,920,000.
Muri Kamena 2018 ikipe ya Rayon Sports yahisemo guhagarika uwari umunyezamu wayo akaba na kapiteni, Ndayishimiye Eric Bakame imuziza amajwi yagiye hanze, yatumye ashinjwa kugamabanira ikipe.
Bakame akaba yarahise ajya kurega iyi kipe maze urukiko rw’umurimo I Kigali rwemeza ko agomba kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 7 n’ibihumbi 120.
Rayon Sports yahise ijuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge maze mu Ugushyingo 2019 rwemeza ko ikirego cya Bakame gifite ishingiro bityo ko Rayon Sports igomba kwishyura uyu mwana.
Bakame yaregeye 450 Frw ku kwezi yishyuzaga Rayon Sports 2,250,000 Frw, asaba ibihumbi 450 Frw yo kuba atarabonye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, asaba kandi imishahara y’amezi umunani yari isigaye ku masezerano ye ingana na 3,600,000 Frw, ibihumbi 800 Frw y’umwunganizi mu mategeko n’andi ibihumbi 20 Frw yatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko, yose hamwe akaba 7 120 000 Frw.
Bakame akimara gutsinda Rayon Sports icyo gihe,yavuze ko we yishimiye icyemezo cy’urukiko ariko akaba agitegereje ukwezi yahawe n’urukiko kugira ngo amenye icyo gukora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *