skol
fortebet

BAL 2023: Amakipe azakina imikino ya nyuma ategerejwe i Kigali kuri uyu wa kabiri

Yanditswe: Tuesday 16, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri, tariki 16 Gicurasi 2023, ni bwo biteganyijwe ko amakipe arindwi, yiyongera kuri REG BBC iri mu rugo, yabonye amatike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2023, agera i Kigali.

Sponsored Ad

Amakipe ane ya mbere mu Itsinda Nile Conference ryakiniye i Cairo mu Misiri yiyongera ku yakatishije itike muri Sahara Conference y’i Dakar muri Sénégal, agomba guhurira i Kigali mu mikino iteganyijwe tariki 20-27 Gicurasi 2023.

Ayo makipe ni Cape Town Tigers, Clube Ferroviário da Beira, Al Ahly Sporting Club, Clube Atlético Petroleos de Luanda zakomeje muri Nile Conference. Hakiyongeraho Abidjan Basketball Club, Rwanda Energy Group, Association Sportive des Douanes na Stade Malien.

Biteganyijwe ko amakipe yose agomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, ndetse agahita ajya mu mahoteli agomba gucumbikamo.

Nyuma y’amakipe, harakurikiraho abanyacyubahiro ndetse n’abakinnyi bakomeye bazakurikira iyi mikino.

Amakipe atandatu muri yo agomba guhita yerekeza muri Four Points by Sheraton Kigali aho agomba kuruhukira, andi abiri akerekeza muri Radisson Blu Kigali.

Tariki ya 20 Gicurasi ni bwo imikino ya 1/4 cya BAL izatangira aho uwa mbere uzahuza Stade Malien na Cape Town Tigers saa Kumi mbere y’uko Al Ahly Sporting Club icakirana na REG saa Moya n’Igice z’ijoro.

US Monastir yo muri Tunisia ni yo ifite igikombe giheruka mu 2022 aho yagitwaye itsinze Petro de Luanda yo muri Angola ku mukino wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa