BAL 2025: Al Ahli Tripoli yasubiriye APR BBC ubugira gatatu igera ku mukino wa nyuma
Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

Al Ahli Tripoli yatsinze APR BBC amanota 84-71 igera ku mukino wa nyuma wa BAL 2025, ku nshuro ya mbere mu mateka.
Uyu mukino wa ½ wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025 muri Afurika y’Epfo.
Uretse guhatanira itike y’umukino wa nyuma, Ikipe y’Ingabo yakubitaga agatoki ku kandi kuko Al Ahli yayitsinze mu mikino yombi bahuye muri Nile Conference.
Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana, Nuni Omot na Fabian White Jr batsinda. Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 18 kuri 17 ya Al Ahli Tripoli.
Iyi kipe yo muri Libya yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri nyuma yo kwinjiza Jean Jacques Boissy mu kibuga. Yazamuye ikinyuranyo kigera mu manota 10 (34-24).
Muri iyi minota, Ikipe y’Ingabo gutsinda amanota atatu byari byanze, itakaza imipira myinshi na Aliou Diarra usanzwe uyitsindira cyane byari byamugoye.
Igice cya mbere cyarangiye Al Ahli Tripoli yigaranzuye APR BBC, iyobora umukino n’amanota 36 kuri 29.
Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Omot na Diarra batsinda amanota, yatumye yongera kuyobora umukino.
Bakomeje kwegerana cyane kuko ku rundi ruhande, White Jr na Boissy batayoroheraga. Agace ka gatatu karangiye APR BBC yongeye kuyobora umukino n’amanota 57 kuri 55 ya Al Ahli Tripoli.
Ikipe y’Ingabo yatangiranye agace ka nyuma amakosa yo gutakaza imipira, mu gihe na Assem Marei na we yagoraga Diarra cyane.
Ikipe yo muri Libya yongeye kuyobora umukino n’ikinyuranyo cy’amanota umunani (69-61).
Mu minota ya nyuma, iyi kipe yatangiye gushimangira intsinzi ndetse no kugaragaza ko ikomeye. Caleb Agada yatsinze amanota menshi yongera ikinyuranyo kigera mu manota 14.
Umukino warangiye Al Ahli Tripoli yatsinze APR BBC amanota 84-71 igera ku mukino wa nyuma wa BAL 2025, ku nshuro ya mbere yitabiriye iri rushanwa.
Ikipe y’Ingabo izahatanira umwanya wa gatatu, hamwe n’ikipe iza gutsindwa hagati ya Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ittihad yo mu Misiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *