skol
fortebet

BAL:US Monastir yegukanye igikombe cya BAL 2022

Yanditswe: Sunday 29, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gicurasi 2022,ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia yegukanye igikombe cya BAL cyakinirwaga mu Rwanda ku nshuro ya 2 gishyizweho itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83-72.
Mu mukino witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Madamu Jeannette Kagame,warangiye iyi kipe yo muri Tunisia ariyo yigaragaje cyane nubwo ari nayo yahabwaga amahirwe yo gutsinda.
Agace ka mbere k’umukino karangiye US Monastir iri imbere n’amanota 18 kuri 17 (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gicurasi 2022,ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia yegukanye igikombe cya BAL cyakinirwaga mu Rwanda ku nshuro ya 2 gishyizweho itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83-72.

Mu mukino witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Madamu Jeannette Kagame,warangiye iyi kipe yo muri Tunisia ariyo yigaragaje cyane nubwo ari nayo yahabwaga amahirwe yo gutsinda.

Agace ka mbere k’umukino karangiye US Monastir iri imbere n’amanota 18 kuri 17 ya Petro de Luanda ariko mu ka kabiri, iyi kipe yo muri Angola ibifashijwemo na Gerson Goncalves na Carlos Morais, yigaranzura iyo muri Tunisia karangira ku manota 40 – 33.

Ikinyuranyo cyari cyashyizwemo, US Monastir yaje kugikuramo mu gace ka gatatu, isigamo amanota abiri kuko karangiye ari 59-57, biyiha icyizere ko ishobora kwitwara neza.

Michael Dixon watowe nk’umukinnyi w’irushanwa ari mu bafashije ikipe ye ya US Monastir kwitwara neza. Yatsinze amanota 21 muri 83 ikipe ye yatsinze Petro de Luanda yasoje ifite 72.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 wanatanze imipira itandatu yavuyemo amanota,yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya mbere cyo ku ruhande rwa Afurika mu mateka yayo.

Umwanya mwiza yigeze kubona ni uwa gatatu, hari muri 2017 FIBA Africa Champions Cup.

Dixon ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa [2022 BAL Most Valuable Player].

Abandi bakinnyi bagobotse ikipe yo muri Tunisia barimo Ater Majok, Slimane Radhouane, usanzwe ari Kapiteni wa US Monastir, Firas Lahyani na Souleyman Diabate.

US Monastir itozwa na Modrag Perisic yageze ku mukino wa nyuma itsinze Zamalek muri 1/2 mu gihe Petro de Luanda y’umutoza Jose Neto yasezereye FAP yo muri Cameroun.

Zamalek ni yo yegukanye umwanya wa gatatu wakiniwe ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gicurasi 2022, yawutsinze ku manota 97-74.

Si ku nshuro ya mbere, US Monastir yakinaga umukino wa nyuma kuko ubwo iri rushanwa ryatangiraga mu mwaka ushize, iyi kipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Zamalek SC yo mu Misiri amanota 76-63.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa