skol
fortebet

Bamwe bifuza ko yagurishwa ahazaza ha Rayon Sports hayoberanye

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Murangwa Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports mu gihe cyo hambere, abona igisubizo kirambye kuri iyi kipe ari ugushaka ibigo byifite bigashoramo imari mu gihe Munyakazi Sadate we yumvaga yagurishwa.

Sponsored Ad

Mu butimwa yanyujije kuri X ku wa mbere tariki 16 Nzeri 2024, Murangwa yagize icyo avuga kuri Rayon Sports yakiniye.
Ati “Ikipe nakiniye, Rayon Sports, yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera imicungire mibi biturutse ku iyegura rya Perezida wayo Capt (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle watangiye kuyiyobora mu myaka ine ishize.”

Murangwa yavuze ko hari uko abona ikipe ya Rayon Sports yabaho kandi mu buryo bukwiye .

Ati “Mu mboni zanjye, igisubizo kiri mu gushaka umuntu wifite cyangwa ikigo kimeze nk’ibi bishora mu makipe akomeye muri Afurika, ushaka gushora muri Rayon Sports agafata inshingano zo kuyicunga umunsi ku munsi. Ubu buryo bw’imiyoborere ni bwo bwonyine mu by’ukuri bwafasha ikipe kugera ku rwego rwiza haba mu kibuga no hanze yacyo.”

Yasoje agira ati “Gufasha Rayon Sports gutera imbere ni mu nyungu z’abakunzi bose ba siporo mu Rwanda, si abafana bayo gusa.”

Ku rundi ruhande uwahoze ari perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate muri 2019-20 yigeze gutanga igitekerezo cy’uko Rayon Sports yagurishwa.

Murangwa yakiniye Rayon Sports kuva mu 1988 kugeza mu 1997.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa